Ubu buhamya yabutangiye mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa, aho Hategekimana akomeje kuburanira ubujurire ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, yahamijwe muri Kamena 2023.
Uyu mutangabuhamya wabaye umwarimu, yasobanuriye urukiko ko yamenye ko ubuzima bw’Abatutsi buri mu kaga ubwo yahuraga na Sekamonyo Augustin ava i Kigali tariki ya 5 Mata 1994, akamubwira ko abicanyi bazamusanga iwabo muri Komini Ntyazo, mu muryango w’Abajiji.
Amateka agaragaza ko Abajiji ari umuryango muto ukomoka ku Munyiginya Mujiji wa Ndoba, bakaba bari abarwanyi karahabutaka. Ibi byashimangiwe n’uyu mutangabuhamya, wasobanuye ko ubwo jenoside yategurwaga, bari biteguye kwirwanaho.
Yasobanuye ko ubwo yageraga iwabo muri Karama, yasabye abahatuye guhunga ariko ngo barabyanze.
Ati “Abajiji bazwiho kuba abarwanyi karahabutaka. Birwanyeho bikomeye muri Karama, bishyira ku murongo, bagabana inshingano. Kuri uyu musozi hari impunzi nyinshi zaturutse ahandi hantu kuva tariki ya 9 Mata.”
Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko imodoka y’umucuruzi witwaga Mushumba yageze muri Karama, irimo umugore we n’abana, iratwikwa, Abajiji bafata uyu mugore, bamuhata ibibazo, abahishurira ko abajandarume bayobowe na Hategekimana alias Biguma bafite umugambi wo kubatera.
Yagize ati “Abarwanyi bacu bafashe umugore w’uyu mucuruzi, bamuhata ibibazo. Yahishuye ko abajandarume ba Biguma bafite umugambi wo kuza, bakarimbura Abatutsi bo muri Karama.”
Umutangabuhamya yasobanuye ko tariki ya 1 Gicurasi 1994, muri Karama hagabwe igitero cy’abajandarume n’impunzi z’Abarundi bari batwawe mu mabisi atatu, bazenguruka abaturage baho, babamishamo amasasu, bica abari hagati y’ibihumbi 27 na 30.
Ati “Abajandarume baturashe amasasu menshi, bica benshi, n’inka zishwe zirashwe. Haje imodoka ipakiyemo amakaziye y’inzoga yo gushimira abicanyi. Twabaze abari hagati y’ibihumbi 27 na 30 bishwe. Ubwicanyi bwahagaze ubwo imvura yagwaga, bunije. Bamburaga imirambo imyambaro, n’abagore bapfuye barasambanywaga.”
Yasobanuye ko yabonye Hategekimana aherekejwe n’itsinda ry’abanyabwenge, rikura umwana mu nda y’umubyeyi wari utwite.
Ati “Biguma yari aherekejwe n’itsinda ry’abanyabwenge, umugore utwite bamukuramo inda. Nari naguye, Biguma atekereza ko napfuye, antsindagira urutugu. Nari mpafite igisebe kinini. Ndashimira Biguma kuba yaravuze ko napfuye, kubera ko iyo atabivuga, simba ndi hano uyu munsi.”
Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko ababyeyi be bishwe, barimo nyina wiciwe ku musozi wa Nyamure; aho Hategekimana ashinjwa kugaba igitero cya Mortier na za gerenade.
Yasobanuye ko umuvandimwe we na we yiciwe kuri uwo musozi uri mu ntera y’ibilometero nka bitanu ugana kuri Karama.
Yagize ati “Ababyeyi banjye barishwe. Twahuye n’ibibazo tudashobora gusobanura. Nafungiwe mu nzu, maramo ibyumweru bibiri, mfatwa ku ngufu. Nafashwe ku ngufu kuva ku gitsina kugeza ku bwonko. Byasaga n’aho napfuye. Nishimiye ko ubu muri kunyumva. Abajiji twemeranyije ko uzarokoka, azatanga ubuhamya.”
Perezida w’iburanisha yasabye Hategekimana kuvuga kuri ubu buhamya, asubiza ati “Birababaje kuri bo, nanjye birambabaje nk’umubyeyi ufite n’abuzukuru. Ariko ntacyo nabikoraho.”
Hategekimana yakatiwe igifungo cya burundu. Mu rubanza rw’ubujurire, yifuza guhanagurwaho ibyaha yahamijwe, agakurirwaho igifungo. Uru rubanza biteganyijwe ko ruzarangira muri uku Ukuboza 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!