Izi ngabo zabaga muri Opération Turquoise, byitwaga ko yari igamije gutabara Abatutsi bari bakomeje kwicwa. Gusa si byo zakoze, ahubwo zafashije Interahamwe, ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’abahoze muri Leta y’u Rwanda yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuryango Survie, IBUKA France, FIDH, LDH na batandatu barokokeye Jenoside mu Bisesero, mu 2005 bari barasabye urukiko ko rwategeka Leta gukora iperereza ku ruhare ingabo z’u Bufaransa zari muri Opération Turquoise zagize muri ubu bwicanyi.
Iyi miryango yasobanuye ko ingabo z’u Bufaransa zatereranye Abatutsi bari barahungiye muri Bisesero, bicwa n’Interahamwe n’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) kuva tariki ya 27 kugeza ku ya 30 Kamena 1994.
Yasobanuye ko ifite ibimenyetso byerekana ko ubwo Abatutsi bahungiye mu Bisesero bicwaga, ingabo z’u Bufaransa zari muri iyi Opération zabimenye ariko zitabatererana, kandi zari zifite ubushobozi bwo guhagarika ubu bwicanyi.
Urukiko rwo mu Bufaransa mu 2018 rwari rwarafashe umwanzuro w’uko iperereza kuri ubu bwicanyi rihagarikwa, gusa nyuma y’aho muri Werurwe 2021 hasohotse raporo ya Prof Vincent Duclert igaragaza uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside, hafashwe undi mwanzuro usaba ko rikorwa ariko nyuma ryongera guhagarikwa mu Ukwakira 2023.
Muri Nzeri 2024, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwumvise impamvu iyi miryango n’abarokokeye mu Bisesero bashingiraho basaba ko iperereza rikorwa ku ngabo z’u Bufaransa zari muri iyi Opération, gusa rwazitesheje agaciro.
Umunyamategeko Eric Plouvier wunganira umuryango Survie, yatangaje ko iki cyemezo cyima ubutabera abiciwe mu Bisesero n’abaharokokeye.
Me Plouvier yagize ati “Iperereza rigomba gukomeza. Ntabwo ari ikintu cyiza ko urukiko rufata icyemezo kibishye cyo kwimana ubutabera.”
Ku ruhande rw’abarimo Gen (Rtd) Jean-Claude Lafourcade wayoboye iyi Opération, bo basabaga ko iperereza rikwiye guhagarikwa burundu, basobanura ko ingabo z’u Bufaransa nta cyaha zakoze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!