00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyiramafurebo yavuze uko inyeshyamba za P5 na RUD-Urunana zamwiciye umukobwa wari utwite zimuteye ibyuma mu nda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 14 Nzeri 2021 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Nyiramafurebo Speciose utuye mu Karere ka Musanze yabwiye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, uko inyeshyamba za P5 na RUD-Urunana ubwo zagabaga ibitero muri aka karere zamwiciye umukobwa wari utwite n’umukwe we.

Mu Ukwakira 2019 nibwo inyeshyamba 67 zinjiye mu Rwanda zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigaba igitero mu Karere ka Musanze mu Kinigi zica abaturage b’inzirakarengane 14.

Ingabo z’u Rwanda zahise zihagoboka zica inyeshyamba 19, zifata bamwe abandi bakwira imishwaro. Uretse abafashwe uyu munsi w’igitero hari n’abandi bagiye bafatwa nyuma, abafashwe bose bagera kuri 36 ndetse kuri ubu bakaba bari imbere y’ubutabera aho baburanishwa ku byaha bitandukanye.

Kuri uyu 14 Nzeli 2021, urubanza rw’izi nyeshyamba rwakomeje humvwa ubuhamya bw’abagizweho ingaruka n’iki gitero.

Ni urubanza rwagaragayemo abatangabuhamya icyenda, bose bagizweho ingaruka n’iki gitero.

Nyiramafurebo Speciose ni umwe mu bagezweho n’iki gitero kuko yapfushije umukobwa wari utwite n’umukwe we.

Nyiramafurebo yavuze ko yamenye amakuru y’urupfu rw’umukobwa we mu gitondo cyo ku wa 4 Ukwakira 2019, abibwiwe n’umuhungu we.

Ati “Nari ndi mu rugo ari mu gitondo umuhungu wanjye araza arambwira ati umukobwa wawe n’umukwe wawe bapfuye.”

Yavuze ko yahise ajya kwirebera niba koko aya makuru ari impamo agezeyo asanga umukobwa we wari utwite bamuteye ibyuma mu nda, umukwe we we bamwicishije amabuye.

Ati “Nasanze umukobwa wanjye wari utwite bamuteye ibyuma mu nda n’umukwe wanjye bamwicishije amabuye.”

Undi watanze ubuhamya ku byabaye kuri uyu munsi ni Donatile wiciwe umugabo nawe agakomeretswa.

Donatille yavuze ko mu gitondo cy’uyu munsi bumvise igihiriri cy’abantu bagenda basakuza, bibaza ibiri kuba.

Ati “Nari ndi mu buriri n’umugabo wanjye turabyuka ngo turebe ibiri kuba. Twumva bakubise urugi baradusohora. Twari bane, umugabo wanjye, umuhungu wanjye n’umukobwa wanjye nanjye. Baradusoho, cyari igitero kandi bahetse n’intwaro zikomeye.”

Nyuma yo kubasohora uyu muhungu wa Donatille ngo yahise aca izi nyeshyamba mu rihumye arazicika. Abasigaye ngo bicajwe hasi barambije.

Yakomeje avuga ko umugabo we bahise bamwica nawe bamukubita ikintu mu mutwe ata ubwenge, ku buryo nta kintu na kimwe yongeye kumenya ku byabaga.

Mu bandi batanze ubuhamya harimo Nyirabarera Jaqueline wiciwe umwana w’imyaka 18 na Imanizabayo Mapendo wiciwe umugore.

Aba barwanyi uko ari 36 bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kugirana umubano na leta z’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.

Bakurikiranyweho kandi icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba, ubwicanyi, kwiba hakoreshejwe intwaro ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Nyuma yo kumva aba batangabuhamya inteko iburanisha yapfundikiye urubanza rukaba ruzakomeza ku wa 15 Nzeri 2021 saa Tatu za mu gitondo humvwa ikirego cy’indishyi.

Aba barwanyi ba P5 na RUD-Urunana bakurikiranyweho ibyaha bakoreye mu gitero bagabye k'u Rwanda ku wa 4 Ukwakira 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .