00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Abantu icyenda batawe muri yombi bakekwaho urupfu rwa mugenzi wabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 December 2024 saa 06:29
Yasuwe :

Hakizimana Ildephonse w’imyaka 52 wari utuye mu Mudugudu wa Ramba, Akagari ka Ramba, Umurenge wa Mata, mu Karere ka Nyaruguru, anakora akazi k’ubuzamu ku ruganda rw’icyayi rwa Mata, yagaragaye mu gitondo cyo ku wa 11 Ukuboza 2024 yapfuye, bikekwa ko yishwe.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wari na Mutwarasibo yamenyekanye mu masaha y’igitondo, ubwo bamusanga ku nzira aryamye munsi y’umuhanda mu gashyamba, hejuru ye mu maso hari ibyangombwa by’undi muntu yari amubikiye.

Umukozi w’Umurenge wa Mata, ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Gakuba Tito, yabwiye IGIHE ko awupfuye yari mutwarasibo, witwaga Hakizimana Ildephonse.

Yavuze ko nyuma yo kumenya urupfu rwe hafashwe abantu icyenda, cyane ko bari bahoranye nawe mbere yo kwicwa.

Ati “Nyakwigendera yavuye mu kabari mu masaha ashyira Saa Tatu z’ijoro, amaze kugura ikinyobwa cya ‘energy drink’ ahita ataha nyuma bukeye agaragara yapfuye. Abari kumwe nawe n’abahuye nawe ataha rero ni bo babaye bafashwe ngo bakorweho iperereza.’’

Yakomeje avuga ko mu bafashwe, harimo n’uwo bari baraye batonganiye mu kabari banakoranaga kuri urwo ruganda rwa Mata, ariko icyo yazize nyakuri kikaba kizamenyekana nyuma y’iperereza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyeremye nawe yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko n’umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Munini, gukorerwa isuzuma.

Ati “Ni ukuri koko, hahise hafatwa abantu icyenda bakekwaho gufatanya, bakamwica. Bajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho.’’

SP Habiyaremye, yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, ndetse anaburira abagitekereza kuba bavutsa abandi ubuzima kubireka, kuko uwabigerageza wese, nta bwihisho yabona kuko afatwa agashyikirizwa ubutabera.

Abajijwe niba iyicwa rya nyakwigendera ryaba rifitanye isano no kuba yaracitse ku icumu, SP Habiyaremye, yasubije ko ‘iperereza ryatangiye’, ngo ukuri kujye ahabona.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .