Uyu mwana yari uw’umugore wa Ngiruwonsanga Pascal bashakanye byemewe n’amategeko, akaba yaramutahanye muri urwo rugo.
Umuvugizi wa RIB yabwiye IGIHE ko yatawe muri yombi kubera ko hari impamvu zifatika zituma akekwa.
Yagize ati "Pascal Ngiruwonsanga yafashwe kubera iperereza riri gukorwa ku rupfu rw’umwana w’imyaka umunani. Hari impamvu zifatika zituma akekwa. Umurambo w’umwana woherejwe muri Rwanda Forensic Institute kugira ngo ukorerwe isuzumwa."
Bivugwa ko urwo rupfu rwabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali, Akagari ka Kigali mu Mudugudu wa Kagarama tariki ya 18 Kanama 2024, ari na wo munsi Ngiruwonsanga yahise atabwa muri yombi.
Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Karama mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thiery, yibukije abaturarwanda kwirinda ibihuha bagategereza ibizagaragazwa n’iperereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!