Abo bantu bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda mu Kagari ka Munanira II ku wa 9 Gicurasi 2025.
Abafashwe ni Nteziryayo Aphorodis w’imyaka 36 na Twizerimana Jean Aime w’imyaka 38 bacururizaga ayo mavuta mu mu rugo rwa Nteziryayo ahari hari ububiko bwayo ndetse ni we wabaga yayatumije.
Polisi kandi yataye muri yombi Mutuyimana Eric w’imyaka 23 wari ushinzwe gushyira ayo amavuta mu bubiko muri urwo rugo, ariko ubwo Polisi yahageraga yanze gutanga amakuru y’aho ayo mvuta aherereye kandi ahazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko abo bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yavuze ko Nteziryayo na Twizerimana bafashwe ubwo bari bamaze guhabwa ayo mavuta n’umuntu utaramenyekana kuko yahise acika kandi abafashwe biyemerera ko yarangurwaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akazanwa mu Rwanda.
Amavuta atukuza yafashwe ni amacupa 689 ari mu bwoko 31 butandukanye burimo ayitwa Caro light, Cocoplus, Jaune d’oeuf, Miss, Beaty, Micki n’andi. Yose yahise ajyanwa kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Rwezamenyo.
Ni mu gihe abatawe muri yombi bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo.
CIP Gahonzire yashishishikarije abaturage gukomeza gutanga amakuru y’abacuruza ibitemewe ariko aburira abakishora mu gucuruza ibitemewe kuko na bo bazatabwa muri yombi.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 266 rivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha cyangwa utanga umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri, n’ibindi bikomoka ku bimera aba akoze icyaha.
Iyo ubikurikiranyweho abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!