00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abagabo babiri bakurikiranyweho kwica umukecuru bakoreraga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ugushyingo 2022 saa 11:31
Yasuwe :

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 2 Ugushyingo 2022, rwaregeye urukiko abagabo babiri bashinjwa icyaha cy’ubwicanyi bakoreye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Abaregwa bari mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Umudugudu wa Nonko.

Ubushinjacyaha buvuga ko bacuze umugambi wo kwica umukecuru witwa Kabasinga Brigitte baberaga mu rugo banamukorera akazi ko mu rugo. Ngo bamwishe bamuteye ibyuma mu rubavu no mu gatuza agwa mu rugo rwe.

Nyuma yo kumwica binjiye mu nzu ye bamwiba amafaranga ibihumbi magana cyenda by’amafaranga y’u Rwanda yari mu kabati barayatwara. Abaregwa biyemerera icyaha mu buryo budashidikanywaho nk’uko Ubushinjacyaha bubitangaza.

Icyo cyaha cy’ubwicanyi nikiramuka kibahamye bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .