00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Munyenyezi yaburanye ahakana urupfu rw’umubikira ashinjwa kurasa

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 26 February 2025 saa 09:17
Yasuwe :

Urukiko Rukuru, Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwaburanishije ubujurire bwa Munyenyezi Béatrice wari warakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rwisumbuye rwa Huye, aho Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura ishingiro ry’igihano cyo gufungwa burundu yahawe, bugaragaza ko icyaha cyo kwica cyamuhamye yakigizemo uruhare.

Mu iburanisha ryo ku wa 25 Gashyantare 2025, Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura ishingiro ry’ibyashingiweho n’urukiko rwahamije Munyenyezi icyaha cyo kwica nubwo we agihakana.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hashingiwe ku buhamya bw’uko Munyenyezi yagiye kuri bariyeri, atanga amabwiriza yo gusambanya abakobwa b’Abatutsikazi mu gice cyo munsi (cave) cya Hoteli Ihuriro bari barimo hamwe n’umubikira, ndetse abatangabuhamya bavuze ko Munyenyezi ari we wirasiye uyu mubikira akoresheje imbunda ya masotera.

Munyenyezi n’abamwunganira bari bireguye bavuga ko iyo ngingo idakwiye gushingirwaho kuko abatangabuhamya batatu bamushinje batahurije ku buryo yishwe n’irengero rye.

Inteko iburanisha yongeye gusaba Ubushinjacyaha kugaragaza uburyo n’aho umubikira uvugwa mu rubanza yishwemo na Munyenyezi, kuko abatangabuhamya hari ibyo badahuza.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko nubwo abatangabuhamya harimo ibyo badahuza ariko buzuzanya kuko bari bahagaze ahantu hatandukanye harimo kuri bariyeri, mu masangano y’imihanda ihuza uzamuka kuri ESO, uzamuka Mujyi wa Huye unyuze kwa Bihira n’umanuka kuri Kaminuza ya Huye, kuri Hoteli Ihuriro, kuri EER yabaye EAR, no ku byobo byajugunywagamo abishwe biri ahareba i Madina.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umutangabuhamya waturutse ku byobo byajugunywagamo abishwe byari hepfo ya Hoteli Ihuriro (ahari Hotel Credo ubu), wazamutse yumva umuntu warimo ataka, akaza aciye mu muryango wari mu rubavu rwa Hoteli Ihuriro hateganye na EER, aho yinjiye agasanga uri gutaka ni uwo mubikira, akumva Munyenyezi amubwira ngo ‘ni wowe wizize’ maze ahita amurasa akoresheje masotera, ndetse ngo byanavuzwe n’umwe mu nterahamwe zari ahakorewe ibyaha.

Munyenyezi yakunze kuzamura ingingo y’uko abamushinje bose nta wigeze akomoza ku kuba yari atwite impanga, bityo abo bantu batamuzi.

Ibi ariko Ubushinjacyaha bwabiteye utwatsi buvuga ko atari ihame ko buri wese amenya ko umuntu atwite inda y’amezi abiri, ikindi utwite bitamubuza gutanga amabwiriza yo kwica cyangwa ubwe akarasa.

Bunashimangira ko hari aho yigeze kwivugira mu rukiko ko hari igihe yigeze gumberera i Kibeho na Cyangugu mu gihe ibyaha yahamijwe byakorwaga.

Iburanisha rirakomeza ku wa 26 Gashyantare 2025, ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ishingiro ry’igihano cya burundu Munyenyezi yahanishijwe, akakijuririra asaba kugirwa umwere.

Munyenyezi wakatiwe igifungo cya burundu yajuriye asaba kugirwa umwere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .