00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Karasira yongeye gusaba amafaranga yo guhemba abunganizi be, urukiko ruramutsembera

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 3 September 2024 saa 10:27
Yasuwe :

Urukiko Rukuru, Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, ruri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, rwanze ubusabe bwa Karasira Uzaramba Aimable wasabye ko hakorwa mu mutungo we urimo amafaranga Ubushinjacyaha bwafatiriye, kugira ngo yongere kwishyura abunganzi be mu mategeko.

Ni bimwe mu byaranze iburanisha ryo ku wa 03 Nzeri 2024 ubwo Aimable Karasira Uzaramba yasubiraga mu rukiko.

Inteko imuburanisha igizwe n’abacamanza batatu, mbere yo gutangira iburanisha, yongeye kubaza Karasira niba yiburanira cyangwa aburana yunganiwe.

Ibi byabazwaga nyuma y’uko hari ibaruwa Karasira yandikiwe n’Ubushinjacyaha ivuga ko atagomba guhabwa amafaranga akomoka mu mutungo we wafatiriwe yamufasha kwishyura abunganizi.

Icyo gihe Karasira yari yavuze ko yizeye ko azahabwa amafaranga yishyura abamwunganira nk’uko ngo byari byakozwe na mbere.

Yavuze ko ubwo yaburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo yari yahawe miliyoni zirindwi yishyuyemo Me Gatera Gashabana na Me Evode Kayitana bamwunganiraga icyo gihe, abahembamo miliyoni eshanu, andi miliyoni ebyiri zari zisigaye arayikenuza.

Karasira yavuze ko amafaranga yafatiriwe akaba ari no mu kirego aburana, Ubushinjacyaha buvuga ko hatagaragara inkomoko yayo yari mu Manyarwanda, amadorali, amayero, akaba akabakaba miliyoni 40Frw.

Yakomeje avuga ko amafaranga yo mu kirego atari yo asaba, kuko yo akiri mu biburanwa, ahubwo yaka andi arenga miliyoni 86 Frw n’andi mayero arenga ibihumbi icumi, avuga ko RIB yafatiriye ari na yo we avuga ko yari yahaweho make mbere.

Yibukije urukiko ko mbere yo gufungwa yabaye umwarimu muri Kaminuza,kandi akagira imitungo ababyeyi be bamusigiye mbere y’uko bapfa, aho yari afite ibibanza birenga cumi na bitanu yemeza ko yasigiwe n’ababyeyi be, ibyo aheraho asaba kugira ubushobozi bwo kwishyura abunganizi.

Kugeza ubu Karasira ntakozwa ibyo kuba yaburana atunganiwe, ndetse ntanifuza gusaba ubufasha urugaga rw’abavoka nk’udafite ubushobozi ngo ahabwe abunganizi b’ubuntu, kuko we avuga ko afite uburyo.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha ariko, bwo buvuga ko ibyo bwakoze bikurikije amategeko, ndetse ko umutungo we wafatiriwe by’agateganyo kandi nta bubasha ubu Karasira yawugiraho.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yongeyeho ko Karasira na we ubwe azi neza ko amafaranga yose yari kuri konti ye yafatiriwe, ndetse ko adakwiye kubijyaho impaka.

Karasira Aimable yari yongeye guhitamo abamwunganira ari bo Me Bruce Bikotwa na Me Felecien Gashema bari gusimbura Me Gatera Gashabana na Evode Kayitana, gusa ubushobozi bwo kubishyura bukomeje kuba ikibazo mu gihe cyose Ubushinjacyaha butarisubira ngo bugire amafaranga bumugenera.

Ni mu gihe urukiko rwabwiye Ubushinjacyaha kutongera gukora ikosa ryo guha amafaranga Karasira nk’uko byakozwe mbere.

Karasira Uzaramba Aimable uzwi nka Professor Nigga yamenyekanye cyane kuri YouTube mu biganiro bitandukanye, akaba yari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Aregwa ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside Yakorewe Abatutsi n’ibindi yakoreye ku muyoboro wa YouTube, ndetse n’ikindi cyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo we.

Urubanza rwa none,Karasira yanze gusinya ku mpapuro z’iburanisha, ariko urubanza rusozwa hatangajwe ko ruzakomeza ku wa 05 Ugushyingo 2024 aho rusanzwe rubera.

Ingoro y'ubutabera Karasira ari kuburaniramo iherereye mu Karere ka Nyanza,mu Mujyepfo y'u Rwanda.
Urukiko rwanze ubusabe bwa Karasira Aimable bwo guhabwa amafaranga yo kwishyura abunganizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .