Abatawe muri yombi ni Kabera Apolonaire w’imyaka 60, Hategekimana Jafari w’imyaka 55, Nturanyenabo Alfred w’imyaka 67 na Mushimiyimana Esther w’imyaka 67. Bose batuye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Amakuru agaragaza ko abo bose bafatanyije mu kwica abantu abantu batanu ari bo Mukamunana Josephine, Bakundimana Jean, Muhorakeye Maria, Mukagabiro Anastasie n’umwana muto waruhetswe mu mugongo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo bwicanyi bwabereye mu yahoze ari Komine ya Kigoma, ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kigoma, Akagari ka Gasoro mu Mudugudu wa Nyakabungo.
Umwe muri bo witwa Hategekimana Jafari yari yarakatiwe n’inkiko Gacaca ku cyaha cya Jenoside mu 1997 ahabwa igifungo cy’imyaka umunani nyuma aza gufungurwa mu 2007 asoje igihano yari yahawe.
Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Busasamana, mu gihe dosiye yabo iri gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.
Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside, icyaha giteganwa n’ingingo ya 8 y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda n’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 000 FRW ariko atarenze 1 000 000 FRW.
RIB yibukije abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside ahishira ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi inasaba abantu ko batanga amakuru aho baba bazi hakiri imibiri y’abazize Jenoside hose kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!