Ku munsi wa mbere w’urubanza rwe mu bujurire, ku wa 9 Ukuboza 2024, abunganira Munyenyezi bashinje Urukiko Rwisumbuye rwa Huye guhimba ubuhamya bushinja Munyenyezi no guhimba umutangabuhamya witwa Sadiki wabutanze, bivugwa ko yapfuye.
Sadiki ubushinjacyaha buvuga ko yapfuye, ndetse no muri ‘systeme’ harimo ko yapfuye, bityo ubwunganizi bugizwe na Me Bikotwa Bruce na Me Gashema Felicien, bukavuga ko bitangaje cyane, kubona uwo mutangabuhamya Sadiki utaragaragaye mu iburanisha, haba mu nyandiko mvugo cyangwa se ngo agaragare mu rukiko amaso ku maso ahabwa agaciro, bakabiheraho bavuga ko umukiliya wabo yahamijwe icyaha ku maherere.
Ku munsi wa kabiri w’iburanisha, urukiko rwakomeje kumva impamvu zatumye uregwa ajurira, aho hagaragajwe ko abatangabuhamya benshi bagiye bivuguruza abandi bakamushinja ibinyoma batanamuzi.
Mu batangabuhamya bagarutsweho cyane harimo ubwa Saddam, ubwunganizi bwagaye ko yashinje igihuha kuko ngo adasobanura neza iby’umubikira uvugwa mu rubanza rwa Munyenyezi yatanze amabwiriza ko asambanywa, ubundi akicwa.
Me Bikotwa yavuze ko uyu mutangabuhamya atigeze avuga izina ry’uwo mubikira, ndetse akaba anivuguruza mu kuvuga uko yapfuye.
Ati “Uyu mutangabuhamya avuga ko uyu mubikira yakuwe ku Mukoni akajyanwa muri Hoteli Ihuriro ku itegeko rya Munyenyezi, ariko ubuhamya Saddam atanga burimo gupfundikanya kuko atigeze asobanura amazina ndetse ntanavuge uko yishwe, agasaba ko byateshwa agaciro kuko hari ubundi buhamya bwo buvuga ko uyu mubikira yarasiwe kuri bariyeri yo ku Mukoni atabanje kujyanwa kuri Hoteli Ihuriro.’’
Mugenzi we Me Gashema, yavuze ko hari undi mutangabuhamya wavuze ko uwo mubikira yarasiwe kuri bariyeri atarasambanywa, ariko kandi hakaza abandi batangabuhamya bavuga ko uwo mubikira yishwe muri Gicurasi 1994, kandi hari n’abandi bavuze ko yapfuye mu matariki 20 muri Mata 1994, ibi byose bigatera urujijo ko uyu mubikira yaba ataranabayeho, ibituma basaba ko iki cyaha cyo kuba yarahagarikiye isambanywa rye cyakurwa mu byo ashinjwa.
Ubwunganizi bwakomeje bugaragaza ko hari abatangabuhamya bamushinje batari bazi Munyenyezi.
Umwe muri bo wahawe kode mu rukiko, akemangwa ko ngo mu ibazwa rye rya mbere yavuze ko yamenye uregwa mu 1991 bahuriye muri mitingi ya MRND kuri Hoteli Ihuriro(ahari Hotel Credo uyu munsi) mu mujyi wa Butare, mu gihe nyamara ngo Munyenyezi we yageze muri Butare mu 1993, ndetse kandi ngo na Hoteli Ihuriro ikaba itarabagaho mu 1991.
Ubwo yageraga mu rukiko noneho, ngo uwo umutangabuhamya yahise yivuguruza avuga ko yahuye na Munyenyezi kuri Hoteli Ihuriro kuri bariyeri muri 1994, ibi rero ubwunganizi bukavuga ko umutangabuhamya nk’uyu ataba akwiye guhabwa agaciro.
Me Gashema kandi, yavuze ko Munyenyezi ashinjwa ko yagize uruhare mu isambanywa ry’abakobwa bari bihishe muri cave ya Hoteli Ihuriro, ariko umutangabuhamya ntasobanure ababikoze.
Nyuma, haza undi mutangabuhamya we uvuga ko ngo abo bakobwa ahubwo bari muri Gisagara, bakaza kuhakurwa bakazanwa i Huye muri Hoteli Ihuriro bakitabwaho bakagaburirwa kugeza ku wa 3 Nyakanga 1994 Inkotanyi zifashe Butare bakarokoka.
Nyuma ngo abo bakobwa basabwe kuza gutanga ubuhamya niba Munyenyezi hari uruhare yaba yaragize mu isambanywa ryabo, ariko ntibemera kuza mu rukiko, maze uruhande ruregwa rukavuga ko icyo ubwacyo cyashingirwaho ko nta ruhare Munyenyezi yagize.
Umucamanza yabajije uwunganira Munyenyezi (Me Bikotwa) niba kuba umutangabuhamya atarabashije kugaragaza amazina y’abasambanyije umubikira n’abandi bose bavugwa mu rubanza, byashingirwaho kumugira umwere?
Ubwunganizi bwakomeje buvuga ko icyaha cy’ubufatanyacyaha mu busambanyi buvugwa muri cave ya Hoteli Ihuriro, abatangabuhamya bose bagaragaje guhuzagurika, aho hari n’abavuga ko byakozwe n’interahamwe, abandi bakavuga abasirikare, bityo ko icyo cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya abahigwaga muri Jenoside, gikwiye guteshwa agaciro kuri Munyenyezi.
Ubwunganizi bwakomeje kurega Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kuba rutarahaye agaciro ibisobanuro by’uregwa, bwongera gukomoza ku mutangabuhamya wavuze ko Munyenyezi amuzi yiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(UNR) i Butare, nyamara ngo Munyenyezi yarize Kaminuza mu mahanga gusa, bigashimangira ko atamuzi atanahabwa agaciro mu rubanza.
Umucamanza yabajije Me Bikotwa niba kuba atazi ko yigaga muri UNR ariko ibyo amavugaho byo bikaba ari byo, byateshwa agaciro nabyo; maze Me Bruce Bikotwa asubiza ko ubuhamya bugomba kuba nta nenge n’imwe bufite, kuko kwibeshya mu ntango bibutesha agaciro.
Ati" Nta kintu cyoroshye muri ibi bintu, ni mwe mutubereye aho ngo muturenganure. None se buri wese ajye avuga ibyo yishakira mu rukiko byemerwe nk’ukuri?”
Munyenyezi nawe yahawe ijambo anenga uwo mutangabuhamya wavuze ko yamenye Munyenyezi abwo yazaga kunywa amata ahitwa kwa Zirakamwa mu Mujyi wa Huye, mu 1993, ngo Munyenyezi yiga muri UNR kandi ngo icyo gihe Munyenyezi we yarigaga mu mashuri yisumbuye.
Kugeza ubu, inenge zose zigaragazwa n’ubwunganizi bwa Munyenyezi ziri kwandikwa, ngo zizashingirweho mu isesengura bari guca urubanza.
Iburanisha rya none ryasoje uruhande rw’uregwa rutararangiza kugaragaza ibyo rutemera byose mu rubanza rwa mbere, bityo urubanza rukaba rwimuriwe ku wa 27 na 28 Mutarama 2025.
Munyenyezi Béatrice w’imyaka 53, yoherejwe mu Rwanda, avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside.
Ibi byaha yanabihamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye anakatirwa igihano cyo gufungwa burundu, ubu akaba ari kuburana ubujurire, aho ibyaha aregwa byose abihakana akanavuga ko azira umuryango yari yarashatsemo, kubera ko ari umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango kuri Leta yiyise iy’Abatabazi, akaba n’umugore wa Shalom Ntahobari bombi bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!