00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Abarokotse Jenoside bababajwe n’uko ubwicanyi bw’i Karama butongewe muri dosiye ya Hategekimana

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 December 2024 saa 06:26
Yasuwe :

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyanza ya Butare bababajwe n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa, rutemeye ko ubwicanyi bwakorewe ku musozi wa Karama muri Komini Ntyazo bushyirwa muri dosiye ya Hategekimana Philippe.

Hategekimana alias Biguma, wabaye umujandarume i Nyanza, akurikiranyweho muri rusange uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi bari ku musozi wa Nyamure, Nyabubare, ISAR Songa no kuri bariyeri z’i Nyanza.

Tariki ya 29 Ugushyingo 2024, muri uru rukiko havutse impaka ubwo uwarotse ibitero byo ku musozi wa Karama yashakaga gutanga ubuhamya. Uwo munsi, Me Duque wunganira Hategekimana yasabye ko butakumvwa kuko Karama itari muri dosiye y’aho umukiriya we ashinjwa gukorera ibyaha.

Umuryango CPCR uhagarariye bamwe mu baregera indishyi muri uru rubanza, wari wasabye ko mu byo Hategekimana akurikiranyweho hakongerwamo uruhare mu bwicanyi bwakorewe ku musozi wa Karama, cyane ko abahiciwe ari abahahungiye bava kuri Nyamure.

Perezida w’iburanisha yafashe umwanzuro w’uko ubu buhamya butangwa, bitewe n’uko uyu mutangabuhamya yasobanuye ko mu bo mu muryango we bishwe, harimo abiciwe ku musozi wa Nyamure; aho Hategekimana ashinjwa kugaba igitero cya Mortier na za gerenade.

Tariki ya 2 Ukuboza 2024, Me Duque yongeye gusaba urukiko ko ubwicanyi bwakorewe ku musozi wa Karama butakongera kuvugwa muri uru rubanza, asubiramo ko butari muri dosiye y’ibyo umukiriya we ashinjwa muri uru rubanza.

Perezida w’iburanisha tariki ya 3 Ukuboza yafashe umwanzuro w’uko muri dosiye ya Hategekimana hatakongerwamo ubwicanyi bwakorewe kuri uyu musozi, yemeza ko ariko bitabuza abatangabuhamya kubutangaho ubuhamya.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, bamwe mu barokokeye muri Ntyazo bemeje ko Hategekimana yagize uruhare rukomeye mu bitero byagabwe muri Karama, bagaragaza ko icyemezo cy’uru rukiko cyo kwanga kumva ubuhamya bwa bagenzi babo cyabababaje.

Umwe muri bo yagize ati “Abantu bavuye i Songa bahungiye hano i Karama. Hano i Karama ho bahatsembye nyuma. Nyamure hari hashize, noneho abantu baje birukanka baza hano i Karama. Baraje bicirwa hano na ESO ivuye i Butare, jandarumori y’i Nyanza yose iyobowe na we.”

Uyu muturage yasobanuye ko abari bahungiye ku musozi wa Karama bari benshi cyane, kandi ko mbere yo kwicwa n’abajandarume, abasirikare bavuye muri ESO Butare, Interahamwe n’impunzi z’Abarundi, babanje kwirwanaho, babambura intwaro, ariko bagera aho babarusha imbaraga.

Ati “Bari bagiye bacika ku icumu baturutse i Nyamure, bibumbira hano, baraza babicira hano, barabamara. Kubera ko hari n’abajandarume benshi, banirwanyeho, n’imodoka barazitwitse, n’imbunda barazibambuye ariko kubera ko nta muntu bari bafite ubatabara, barabishe barashira.”

Undi warokokeye muri Ntyazo yasobanuye ko abahungiye ku musozi wa Karama basubije inyuma igitero cya mbere, gusa nyuma y’aho abicanyi bakoze inama, babonye izindi mbaraga zirimo n’iz’impunzi z’Abarundi; na zo zijanditse muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Baragiye bwa mbere, barabivuna ndetse abantu bagiye mu gitero bwa mbere basa nk’aho babirukanye. Bwa kabiri baraza ngo bakora inama mu kibuga cy’isoko, bajya inama y’uko bazakoresha impunzi z’Abarundi, n’Interahamwe, n’abandi bantu bafite ingufu, hanyuma bakajya kwica Abatutsi b’i Karama,”

“Koko byabayeho ku mugaragaro. Interahamwe zaraje, zifata Abarundi, baragenda bakorayo ibitero, barica, barasahura, n’abajandarume bari bariyo, ku buryo imbunda zanavugaga ubyumva. Byerekana ko Biguma ari we wari ushinzwe abajandarume, ni we wabohereje.”

Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyanza, Niyitegeka Jean Baptiste, yatangaje ko mu gihe Hategekimana ari kuburana ubujurire, icyo uyu muryango wifuza ari uko igifungo cya burundu yari yarakatiwe cyagumaho.

Niyitegeka yagize ati “Twe nk’abahagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside ikidushishikaje ni ukubona yahamwe n’icyaha cya jenoside, akagihanirwa. Ibimenyetso birahari, biracyafite agaciro, abatanga ubuhamya baracyahari kandi babwiboneye n’amaso ndetse banabibayemo, bamurokotse. Icyifuzo ni uko ubutabera bwatangwa, igihano kurusha ibindi, ari cyo gufungwa burundu akaba yagihabwa.”

Muri Kamena 2023, urugereko rwa mbere rw’iremezo rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Hategekimana ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu. Biteganyijwe ko urubanza rwe rw’ubujurire rwatangiye mu Ugushyingo 2024, ruzarangira tariki ya 20 Ukuboza 2024.

Ku musozi wa Karama, ahiciwe Abatutsi bari bahahungiye, baturutse mu bice bitandukanye
Niyitegeka yatangaje ko IBUKA yifuza ko igifungu cya burundu Hategekimana yakatiwe kigumaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .