Ni ibyagarutsweho mu nama yahuje Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), imiryango ihagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside ndetse n’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyamagabe, yabaye ku wa 07 Mutarama 2025.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko ubutabera bwuzuye bugaragazwa no kurangiza imanza no gufata uwakoze icyaha, uwahamwe nacyo agahabwa igihano nawe akagikora.
Yagaragaje ko nk’Akarere ka Nyamagabe, biyemeje gufata abagize uruhare muri Jenoside bari batarafatwa kugira ngo babageze imbere y’ubutabera.
Ati “Dufite urutonde rw’abantu barenga 200 bagiye bihisha mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no muri Nyamagabe by’umwihariko. Mu byumweru bitatu bishize tumaze gufata abantu 62. Tuzakomeza kubikurikirana ku buryo uku kwezi, abari kuri ruriya rutonde bose tuzaba tubafashe.’’
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, Sindikubwabo Patrick, yabwiye IGIHE ko mu byagiye bitiza umurindi ibura ry’aba bantu ari uko wasangaga imyirondoro yabo yaragoranye kuyimenya kuko babaga bafite amazina y’amahimbano, cyangwa umuntu agakorera Jenoside muri segiteri atari atuyemo.
Ati “Mu ikusanyamakuru hari abo twasanze amazina yabo atazwi. Hari abo wumvaga bitwa ba Alias Kibonge, Rudomoro, Mushi, amazina nk’ayo ni yo mpamvu bikitugora.’’
“Abashakishwa bamwe bagiye bari mu tundi duce tw’igihugu, Hari abo wasangaga umuntu yaraje aturutse mu yindi segiteri, ugasanga se umuntu akoze jenoside ahantu yari umukozi wo mu rugo cyangwa umushumba, ugasanga ntabwo tubashije kubamenya byoroshye, ariko uko hagiye haba ibiganiro mu nteko z’abarokotse jenoside i Nyamagabe, tugahana amakuru, twibukiranya bya bihe, ni byo by’ibi biri gutanga uyu musaruro.’’
Sindikubwabo yakomeje avuga ko abari gushakishwa biganjemo abagiye bakatirwa ibihano n’Inkiko Gacaca by’igifungo cy’imyaka 30 na 25, mu gihe abakatiwe burundu bo ari bakeya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!