Ibi byaha byabaye mu ijoro ryo ku wa 19 Mutarama 2023, mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Cyanika, Akarere ka Nyamagabe aho abagabo batanu bafatanyije bateye urugo rwa nyakwigendera Bizimana Isaie.
Abo bagabo ngo bari bitwaje imihoro bagamije kwica Bizimana Isaie. Bagiye ku kiraro cy’inka barayikanga irabira nyir’urugo asohotse baramwadukira baramutema ndetse bamuca ukuboko bamutema n’urwasaya.
Ubushinjacyaha buvuga ko umugore we yaje kureba icyo umugabo abaye maze mu gihe ageze hanze asanga bamutemye bikomeye, ashatse gusubira mu nzu na we bahita bamwadukira bamutema mu mugongo no mu bitugu.
Abaturanyi batabaye basanga Bizimana yanegekaye bikomeye ariko agihumeka gake, avuga ko yamenye babiri mu bamutemye nibwo bahise bahamagara ubuyobozi maze bujya gufata abaregwa.
Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu bikamuviramo gupfa bakurikiranyweho kibahamye bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi bakurikiranyweho kibahamye bahanishwa igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 21 y’Itegeko nº 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!