U Bwongereza bucumbikiye abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse abarimo Charles Munyaneza uba muri Bedford, Ugirashebuja Célestin uba muri Essex, Vincent Bajinya uba muri Islington mu Majyaruguru y’u Bwongereza, Emmanuel Nteziryayo uba mu Mujyi wa Manchester na Célestin Mutabaruka abantu bahurana bo buri munsi batembera mu mihanda nta cyo bikanga.
Nta kimenyetso ubutegetsi bw’u Bwongereza bugaragaza cyo kuzababuranisha cyangwa ngo boherezwe mu Rwanda.
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza, Amb Johnston Busingye, yatangaje ko abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bidegembya mu Bwongereza, barya imisoro y’abaturage nyamara bakabaye batabwa muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.
Ati “Mu Bwongereza abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baridegembya, barya imisoro y’abanyagihugu, bihishe mu bice buri wese ageramo. Icyo duhora dusaba ni uko bagezwa imbere y’ubutabera. Ntituzarambirwa kubisaba.”
Yagaragaje ko ifatwa rya Kabuga Félicien ryerekanye ko gutinda kuburanisha abakekwaho ibyaha bishobora Korora umuco wo kudahana.
Ati “Nta minsi myinshi ishize urugereko rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye rwataye muri yombi Kabuga Félicien, umwe mu baterankunga bakuru ba Jenoside yakorewe Abatutsi adafite ubushobozi bwo mu mutwe ku buryo yaburanishwa."
"Azamara ubuzima bwe bwose adahanwe. Uko igihe cyo kuburanisha abakekwaho ibi byaha bari mu Bwongereza kiba kirekire ni ko bagenda basaza, ni ko n’amahirwe yo gutanga ubutabera agabanyuka.”
“Ibi ni byo twasabye buri gihugu kirimo umuntu ukekwaho ibyaha bya jenoside bimwe byabataye muri yombi, byabohereje mu Rwanda cyangwa byarababuranishirije ku butaka bwabyo. Rero nta gikorwa cyiza kiba gito.”
Amb Busingye yagaragaje ko ibihugu byombi bifatanya muri gahunda nyinshi zishyirwamo imbaraga n’umuhate, iyo guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside na yo ikwiye guhabwa agaciro ikwiye.
Ati “Ubu rero ubwo u Rwanda n’u Bwongereza bizi ko hari byinshi byagerwaho mu gihe dufatanyije, ndasaba ko ikibazo cy’aba bakekwaho ibyaha bya jenoside gihabwa umwanya nk’uwo ibindi bihabwa.”
Abakekwaho ibyaha bya Jenoside bari mu Bwongereza babajijwe na Polisi mu bihe byashize bahakana ibyaha baregwa.
Celestin Mutabaruka w’imyaka 68 yavuze ko ari amahirwe agize yo kweza izina rye kuko “ntacyo afite ahisha”.
The Telegraph yanditse ko umuhungu wa Mutabaruka witwa Peter yatangaje ko se yahoze anenga ubutegetsi mu Rwanda bityo ko ari byo bituma bamukurikirana, bikaba ari ku mpamvu za politike.
Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly, yatangaje ko hakiri amahirwe ko aba bagabo bashobora koherezwa mu Rwanda cyangwa bakaburanishirizwa i LaHaye nyuma yo kumenya ibizava mu iperereza.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze koherezwa abakekwaho ibyaha bya Jenoside 30, bamwe bamaze kuburanishwa banakatirwa ibihano abandi imanza zabo ziracyakomeje kuburanishwa kandi babonye ubutabera buboneye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!