Urubanza rwe ruteganyijwe kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025, saa tatu za mu gitondo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Ubushinjacyaha buzaba busobanurira Urukiko impamvu zo kumugeza imbere y’ubutabera n’impamvu zikomeye zituma bumukekaho gukora ibyaha.
Ku rundi ruhande Ntazinda Erasme na we azaba yisobanura kuri ibyo agaragaza ukuri kwe gushingiye ku bimenyetso ndetse anagaragaze n’ibyifuzo bye.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, ni we wahamirije IGIHE inkuru y’itabwa muri yombi rya Meya Ntazinda Erasme ku wa Gatatu tariki 16 Mata 2025.
Icyo gihe yaragize ati “Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho. Nta byinshi twavuga kugeza ubu, kwirinda ko byabangamira iperereza."
Nubwo hataramenyekana icyo akurikiranyweho, Ntazinda yatawe muri yombi nyuma y’icyemezo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe cyo kumuhagarika ku nshingano zo kuyobora ako Akarere.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza, Mukagatare Judith, yabwiye IGIHE ko ihagarikwa rya Ntazinda rishingiye ku myitwarire mibi yagiye imuranga nubwo atasobanuye iyo ari yo.
Ntazinda yari ayoboye Akarere ka Nyanza muri manda ya kabiri, nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!