Nkuranga na mugenzi, Bagire Eugène, bakurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo; kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko n’icyaha cy’iyezandonke.
Biteganyijwe ko bombi bitaba urukiko kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, kugira ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe bategereje kuburana mu mizi.
Ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano no gushishikariza abantu gushora no kugura ibyitwa ‘Cryptocurrency ya BITSEC’ nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse kubitangaza.
Inkuru bifitanye isano: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dosiye-ya-nkuranga-aimable-na-mugenzi-yoherejwe-mu-bushinjacyaha

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!