Ibi yabitangarije mu Rwanda, aho ari mu ruzinduko rw’akazi rurebana n’ibiganiro byo kurwanya jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibifitanye isano na byo ndetse no kwimakaza ubwiyunge, biri kubera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Nderitu yagaragaje ko ibihugu bigicumbikiye abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda cyangwa abahakana n’abayipfobya bikwiye kubihagarika.
Yagaragaje ko abihishe mu bihugu bitandukanye batazabura gutahurwa nk’uko n’abandi bagiye bafatwa mu bihe binyuranye bakagezwa imbere y’ubutabera.
Nderitu yavuze ko batazahwema kugaragaza ko ibihugu bifite abantu bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kubageza imbere y’ubutabera.
Ati "Ku bantu nkatwe bafite inshingano n’umwanya nk’uwo mfite, aho ijambo tuvuga abantu baritega amatwi, ntitwashobora guceceka. Tugomba gukomeza kuvuga ko niba uri igihugu gifite umuntu washinjwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, uwo muntu ashinjwa Jenoside kandi agomba kuburanishwa. Ntabwo ushobora kurinda abantu bashinjwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ngo uvuge ko ukomeje kubahiriza amategeko mu gihugu cyawe."
Yagaragaje ko kuba umuntu yakiba inkoko cyangwa igare akaburanishwa atiyumvisha uko abantu bakingira ikibaba ukekwaho Jenoside.
Ati “Niba umuntu yibye n’iyo yaba igare cyangwa inkoko, abibazwa, none kuki hagira umuntu uhishira undi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside, mu kwica abantu benshi cyangwa ibihumbi by’abantu? Biragora rwose kubyumva impamvu abantu barinda bene abo bantu.”
Kuri ubu u Rwanda rufite impapuro zisaba gufata abantu bakoze Jenoside zirenga 1000 zoherejwe mu bihugu by’amahanga bitandukanye harimo n’ibya Afurika.
U Rwanda rukora ibishoboka byose ngo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho baba bari hose babiryozwe binyuze mu kugirana umubano n’ibihugu ndetse n’amasezerano y’imikoranire agamije guhanahana abanyabyaha.
Kugeza ubu ku mugabane w’u Burayi igihugu kirimo impapuro nyinshi ni u Bufaransa bwohererejwe 47, igihugu cyanihaye intego nibura ko buri mwaka hazajya haburanishwa abakoze Jenoside babiri, u Bubiligi bwoherejwemo impapuro 40, u Buholandi 26, Canada 14 n’ahandi.
Muri rusange aboherejwe mu Rwanda baturutse mu mahanga ni 26, uheruka ni Jean Paul Micomyiza uzwi nka Mico, woherejwe na Suède kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bya Jenoside akekwaho gusa hari n’abandi baburaniye mu bihugu bitandukanye.
Abapfobya baburiwe
Nderitu yavuze ko abapfobya n’abahakana Jenoside bakwiye kugezwa imbere y’ubutabera cyane ko hagiye hashyirwaho amategeko agamije gushya ibyo bikorwa bityo ko akwiye gushyirwa mu ngiro.
Yakomeje agaragaza kandi ko hakenewe ubukangurambaga mpuzamahanga ku birebana no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ati “Ariko ku rundi ruhande ndabona ko ari ingenzi cyane kugira ubukangurambaga mpuzamahanga bwo kurwanya guhakana Jenoside kuko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse n’iyabereye i Srebrenica, biri ahantu hose.”
Yagaragaje ko hakenewe gushorwa mu bakiri bato bakigishwa ku buryo ibyabaye bitazongera kuba ku bandi aba ari bo bose ku Isi.
Ati “Dukeneye kubaka ubukangurambaga bukomeye cyane mu bantu hirya no hino ku isi. Tugomba gushyiraho amasomo y’ingenzi ku isi hose yerekana ibyiciro n’intambwe z’ingenzi zo gukumira jenoside, kandi bigahinduka amasomo ya ngombwa kuri buri wese.”
Umuyobozi wa Aegis Trust, Freddy Mutanguha, yagaragaje ko kuba ibihugu biri kwigira mu Rwanda uburyo bwo guhagarika Jenoside, kuyipfobya n’imvugo z’u Rwanda ari ikintu cy’ingenzi kandi kizatuma amateka y’u Rwanda arushaho kumenyekana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!