Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko abahamijwe icyaha bagikoze ku wa 8 Ukwakira 2022 aho bishe uwitwa Hakizimana Boaz bamuciye umutwe. Abo ni Mbarushimana Jean Bosco, Uwigiramahoro Mathilde, Munyeshara Isaac, Dushimimana Joel na Hagumiryayo Edouard.
Icyaha bagikoreye mu Mudugudu wa Muguruka, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Murama, Akarere ka Ngoma.
Hakizimana Boaz yishwe nyuma yo kuburana isambu ye mu Bunzi yari yaragurishijwe n’umugore we, akaba ari bwo batangiye gucura umugambi w’uko bazamwica ari nabwo bahise batangira kugabana inshingano kugira ngo umugambi wabo ugerweho.
Nyuma bamwambuye imyenda ye yose bayizingiramo uwo mutwe bajya kuwujugunya mu mugezi.
Urukiko rwahanishije buri wese igihano cy’ igifungo cya burundu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!