Yagaragaje ko mu biganiro byo kurwanya Jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibifitanye isano na byo ndetse no kwimakaza ubwiyunge, biri kubera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali bagize umwanya wo kuganira n’abagore bo muri Sudan.
Yagaragaje ko baganiriye ku biri kubera muri icyo gihugu, agaragaza ko hakeneye ubusesenguzi kuko ibiba bica amarenga ku byaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ati “Muri Sudani ubu tuvugana buri kimenyetso cyose kiganisha kuri Jenoside kirahagaragara. Ntabwo mfite ububasha bwo gutangaza ko ari Jenoside iri kuba cyangwa itari kuba. Ariko icyo navuga hari ibyago byinshi by’uko yaba kubera ko ufite ububasha bwo gutangaza Jenoside ari urukiko.”
Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, aheruka kugaruka kuri iyo ntambara ndetse agaragaza ko iterwa ahanini no kwifuza ubutegetsi.
Ati “Ni intambara yatangiye umwaka ushize (Mata, 2023), itewe mu by’ukuri no kwifuza ubutegetsi mu buryo budafite impamvu. Impamvu nyamukuru yabayeho ubwo igihugu cyarimo guca mu bihe by’ihinduka ry’ubutegetsi [byakurikiye ivanwa ku butegetsi rya Perezida Omar al-Bashir] mu 2019.”
Yakomeje agaragaza imvano y’ayo makimbirane akomeje kugariza abaturage bo muri Sudan.
Ati “Twari twarashyizeho itegeko rizagenga ibyo bihe, hari haragiyeho Leta ihuriweho n’abasivile ndetse n’abasirikare. Gusa ubwo twinjiraga muri ibyo bihe byo guhererekanya ubutegetsi dufite igisirikare kimwe (gihuriweho n’impande zombi), nibwo ikibazo cyatangiye kuko RSF ifite abasirikare barenga ibihumbi 150, bafite amafaranga, bafite inkunga ituruka mu mahanga, bafite ubushobozi mu bya politiki ndetse no muri sosiyete ya Sudani, yabyanze.”
Umwaka wa 2018 ni umwe mu yabaye mibi cyane ku baturage ba Sudani. Ubushomeri, ubukene n’ubuzima buhenze byari uruhurirane kuri benshi, bikarushaho kujya habi ugiye ku isoko, kuko ibiciro muri uwo mwaka byazamutse ku kigero kirenga 62%.
Ibintu ntibyari byarigeze byoroha kuva mu 2011 ubwo Sudani yatandukanaga na Sudani y’Epfo, igatakaza 25% by’ibirombe bicukurwamo peteroli, byahise bijya ku ruhande rwa Sudani y’Epfo.
Ubwo Igisirikare cya Sudani cyashakaga kuvanga RSF mu Ngabo za Leta, Gen. Mohammed Hamdan Dagalo uzwi nka Hemedti, akaba Umuyobozi wa RSF yarabyanze, agerageza gukora coup d’état biranga, niko kwegura intwaro atangira guhangana n’Igisirikare cya Sudani, kiyobowe na Gen. Abdel Fattah al-Burhan Abdelrahman al-Burhan.
Umutwe wa RSF ugizwe n’abahoze ari Aba-Janjaweed, washinzwe mu 2013 n’uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, waje guhirikwa ku butegetsi mu 2019.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!