Yabigarutseho mu iburanisha ryo kuri uyu wa 8 Mutarama 2024, ubwo yari ari kwiregura ku byo Ubushinjacyaha bumurega.
Iburanisha ryo kuri uyu munsi ryitabiriwe n’abantu benshi barimo na Ingabire Victoire wiyita Umuyobozi w’Ishyaka rya Dalfa Umurinzi ritemewe n’amategeko gukorera mu Rwanda.
Uyu mugabo wafashe amasaha menshi yiregura, yahakanye ibyaha byose aregwa agaragaza ko ibyo Ubushinjacyaha bumurega nta ruhare yabigizemo.
Areganwa n’abandi icyenda bari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda nyuma yo guhabwa amahugurwa yari yateguwe na bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka ritemewe gukorera mu Rwanda rya DALFA Umurinzi muri Nzeri 2021.
Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko muri ayo mahugurwa, bahuguwe ku buryo bwo guhirika ubutegetsi n’amayeri ashobora kwifashishwa bishingiye no ku gitabo cyitwa “Blueprint for Revolution" cyanditswe n’umunya-Serbia Srdja Popovic, ari nacyo bahugurwagaho.
Ni igitabo kigaruka ku buryo bwo guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu hatifashishijwe intwaro, akaba ari na byo abaregwa bahuguwemo.
Abaregwa bagaragaje ko muri ayo mahugurwa bize ingamba zo guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu zinari muri icyo gitabo, zirimo kutitabira gahunda za Leta, kwigaragambya, gukora ubukangurambaga n’ibindi bakavuga ko byari kubafasha mu buryo bwo gukemura ibibazo bahura nabyo umunsi ku wundi.
Umucamanza yabajije Ndayishimiye impamvu bigaga ibirebana no guhirika ubutegetsi bw’igitugu n’uburyo bagombaga kubishyira mu bikorwa ndetse n’ubutegetsi bwavugwaga muri ayo mahugurwa.
Uregwa yavuze ko bihuguraga bagamije kunguka ubumenyi kandi ko ibyo bahugurwaga bitari bivuze ko bagomba kubishyira mu bikorwa.
Yavuze ko nta na hamwe bigeze bavuga ko bagomba gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda yemeza ko mu Rwanda nta butegetsi bw’igitugu buhari.
Ati “Twebwe twabyigaga ngo tugire ubumenyi gusa, ntabwo twagombaga kubishyira mu bikorwa kuko iwacu twebwe nta butegetsi bw’igitugu buhari, ntekereza ko iyo buba ari ubw’igitugu ntaba ndi n’imbere yanyu banyakubahwa bacamanza.”
Yagaragaje ariko ko u Rwanda rwagize amateka mabi yo kugira ubutegetsi bw’igitugu bityo ko kuba abaturage bakiyungura ubumenyi ku buryo bwo kuburwanya nta cyaha cyaba kirimo.
Nubwo avuga ibyo ariko, mu bimenyetso by’amajwi yatanzwe n’Ubushinjacyaha, Ndayishimiye yumvikanye avuga ko bagomba kurya ikinyunguti FPR Inkotanyi iyoboye u Rwanda muri iki gihe.
Mu byo bize harimo uburyo bwo kuzashishikariza abaturage kugaragaza ibibazo birimo iby’imisoro y’ubutaka, ibibazo by’abazunguzayi ibibazo by’abamotari, kwimurwa kw’abaturage nta ngurane babwirwa ko uburenganzira bwabo buhonyorwa ku buryo bigaragambya n’ibindi.
Bagombaga kandi gukoresha inzira zinyuranye zirimo ibyo bise, Operation Serwakira, aho bagombaga gukoresha impapuro banditseho amagambo runaka bagenda banyanyagiza mu bice bitandukanye by’igihugu, Operation Shirubwoba, aho ngo bagombaga gusaba abaturage gutinyuka bakagaragaza ibibazo byabo n’andi mayeri anyuranye bari bigishijwe.
Umucamanza amubajije niba ibitekerezo bunguranaga n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa, iyo biza gukorwa bitari kugira ingaruka, Ndayishimiye yavuze ko atabivugaho cyane kuko bitigeze bishyirwa mu bikorwa.
Yavuze ko iyo bishyirwa mu bikorwa byashoboraga kugira ingaruka nziza zo kuba ibibazo cyangwa ibyo bagaragaje ko bitagenda neza byari gukemurwa ariko ko byashoboraga no kugira ingaruka mbi ku babikoze mu gihe bari kuba bamenyekanye.
Me Gatera Gashabana yabwiye Urukiko ko uwo yunganira yahuguwe kuri ibyo agamije kunguka ubumenyi nk’uko n’abandi biga ibitabo by’amateka bityo ko bitari bikwiye gufatwa nk’icyaha.
Urubanza ruzakomeza ku wa 9 Mutarama 2025, abandi baregwa bakomeza kwisobanura ku byo bakurikiranyweho.
Abasigaje kwiregura barimo Umunyamakuru Nsengimana Théoneste, Sibomana Sylvain ufatwa nk’umuhuzabikorwa w’uwo mugambi wo guhirika ubutegetsi n’uwitwa Hamda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!