00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musonera wari ugiye kuba Umudepite yahakanye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranweho

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 September 2024 saa 06:28
Yasuwe :

Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite agakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yaburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ahakana ibyaha akurikiranyweho, gusa yemera ko yatunzeho imbunda ijoro rimwe.

Urwo rubanza rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, ahahoze ari i Nyabikenke ari na ho bivugwa ko yakoreye ibyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Musonera Germain ashinjwa icyaha cya Jenoside n’icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside akekwa gukora igihe yari atuye mu cyahoze ari Komini ya Nyabikenke muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bwavuze ko Musonera Germain muri Jenoside yari umuntu uvuga rikumvikana kuko yari akuriye urubyiruko kandi yari afite akabari, se yari Konseye wa Segiteri, kandi yabaga no mu Ishyaka rya MDR.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari inyandiko mvugo y’ubuhamya n’ikirego byatanzwe n’umukobwa w’uwo Musonera ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwe witwa Kayihura.

Bwagaragaje ko ngo Musonera, wacuruzaga akabari yabonye Kayihura amuha inzoga yo mu bwoko bwa Primus atangiye kuyinywa, arayimwambura ari na bwo yamuhururije icyo gitero cyaje kumwica.

Ubushinjacyaha bwongeyeho ko hari n’ubuhamya bw’abantu batandukanye bavuze ko Musonera ari we watumye Kayihura Jean Marie Vianney yicwa.

Bwahise bugaragaza ko hari ibyo bugomba gukomeza gukoraho iperereza, busaba ko yakurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateanyo mu kwirinda ko yaribangamira cyangwa agatoroka ubutabera.

Musonera Germain yireguye ahakana ibyaha byose aregwa, avuga ko imbunda ashinjwa kuba yari atunze yayambuye umupolisi ayirarana ijoro rimwe gusa aza kuyiha Burugumesitiri.

Ati “Twabonye Umupolisi afite imbunda ebyiri tumwambura imwe kandi ntacyo twayikoresheje.”

Musonera Germain avuga ko nta mbaraga yari afite mu Ishyaka zo kuba yakiza Abatutsi ahubwo ko mu 1994 yari umunyeshuri kuko yasezeye akazi ko kuba umuhuzabikorwa w’urubyiruko nyuma y’amezi umunani adahembwa.

Yavuze ko nta mbaraga yari afite zo kurokora Kayihura ahubwo ko yabonye batangiye kumukubita ubuhiri agahita ahunga.

Musonera yavuze ko yafashwe inshuro eshatu nyuma ya Jenoside afungwa iminsi 304, iyo minsi yose atigeze abazwa kuri iyo dosiye.

Yasobanuye ko muri Gacaca yagizwe umwere ngo kuko nta wigeze amushinja gutunga imbunda cyangwa kugambanira uwo Kayihura.

Icyemezo cy’urubanza kizasomwa ku wa 10 Nzeri 2024 saa kumi z’Umugoroba.

Urukiko rw'Ibanze rwa Kiyumba rwaburanishije Musonera ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .