Kuri iyi tariki, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwagombaga gusoma imyanzuro y’urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo Maniriho Jean de Dieu ryari ryasubitswe kuwa 6 Mata 2022 rukimurirwa uyu munsi, ariko nabwo rwanzura ko hagomba gutumizwa umuganga witwa Rwahama Samson wakoze ibizamini by’Umurambo wa Iradukunda ngo atange ubuhamya.
Biteganyijwe ko Urukiko ruzumva uyu muganga kuwa 31 Gicurasi 2022 saa Yine za mu gitondo.
Urukiko rwatangaje ko rwahisemo gutumiza umuganga wakoze ibizamini, kugira ngo asobanurire neza ibijyanye na raporo yakozwe nyuma y’ibizamini byakorewe nyakwigendera.
Iri somwa ry’uru rubanza ryari ryitabiriwe n’abo mu miryango y’ababuranyi bombi ariko mu rukiko ntihagaragaramo Maniriho Jean de Dieu ukurikiranywe afunze.
Maniriho aregwa ibyaha bitatu byo gusambanya umwana, kugerageza gukuriramo undi inda n’ubwicanyi bukozwe ku bushake bikekwa ko yakoreye Iradukunda w’imyaka 17. Ubushinjacyaha bwasabiye uyu mugabo gufungwa burundu.
Mu iburanisha ryabaye kuwa 8 Werurwe 2022, ku cyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibimenyetso bishinja Maniriho ngo kuko akimara gufatwa ababishinzwe bagiye gusaka iwe bahasanga umugozi usa neza n’uwari uziritse ku maguru, amaboko no mu ijosi ry’umurambo wa Iradukunda ubwo watoragurwaga mu murima w’ibishyimbo by’umuturage kuwa 02 Ugushyingo 2020.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko iperereza n’ipimwa byakorewe muri ‘Rwanda Forensic Laboratory’ byagaragaje ko amaraso yagaragaye ku mukeka yapimwe bagasanga amwe afitanye isano n’aya nyakwigendera Iradukunda andi afitanye isano n’aya Maniriho.
Maniriho Jean de Dieu we, yavuze ko ibyaha aregwa byose abihakana ndetse ko n’inyandiko yakorewe n’Ubugenzacyaha atayemera kuko yemeye ibyaha nyuma yo gukorerwa ibikorwa birimo ibibabaza umubiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!