00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Munyenyezi yasutse amarira atura abacamanza agahinda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu, Theodomire Munyengabe
Kuya 15 April 2025 saa 07:47
Yasuwe :

Munyenyezi Béatrice waburanye hifashishijwe ikoranabuhanga aho afungiwe mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, yasutse amarira imbere y’abacamanza, abereka agahinda yavuze ko aterwa no gufatwa nabi n’abagororwa bagenzi be, yizezwa ubufasha n’Urukiko.

Munyenyezi ari kuburana ubujurire kuko yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, yajuririye icyo cyemezo, asaba ko Urukiko Rukuru rwamugira umwere kuri ibyo byaha ngo kuko ntabyo yakoze.

Uru rubanza rwe rwakomeje kuri uyu wa 15 Mata 2025 hifashishijwe ikoranabuhanga kuko muri gereza harimo ikibazo cy’uburwayi bw’iseru.

Ubwo Béatrice Munyenyezi yahabwaga umwanya, yavuze ko atameze neza ngo kuko agirana ibibazo na bamwe mu bo bafunganwe bamutoteza kuva kera ariko kuva taliki ya 20 Werurwe 2025 byarushijeho kuba bibi.

Munyenyezi yabwiye urukiko ko abamutoteza ari abagororwa bagizwe n’itsinda ry’abantu batandatu bayobowe n’uwitwa Olive Mazimpaka.

Yavuze ko rimwe yigeze kuva hanze avuye kuzana amavuta ye yo kwisiga maze asanga hateguwe abantu ngo ayo mavuta bayamwambure barayarwanira gusa birangira bayamurekeye.

Yagaragaje ko hari ubwo yari agiye gufata imiti ariko uwo mugororwa unashinzwe umutekano imbere mu igororero atanga itegeko ko adasohoka, abashinzwe igororero baza kubimenya bamwemerera gusohoka.

Munyenyezi yanabwiye urukiko ko hari umuntu begeranye aho aryama bamutuma mu bihe bitandukanye agahirika ibintu bye haba ku manywa cyangwa n’ijoro.

Munyenyezi kandi yabwiye urukiko ko hari umuntu bajyaga bavugana mu bo bafunganwe ariko yaje kubuzwa na bagenzi be kongera kumuvugisha ukundi.

Yavuze ko ibindi bamuziza ngo adatanga amafaranga yo gufasha abagororwa batishoboye, yemeza ko atayatanga koko ari ko ngo byatewe n’uko yayatangaga ntakoreshwe ibyo yabaga yasabiwe.

Yongeye kubwira urukiko ko azizwa ko atajya mu nama zahuriwemo n’abandi kandi ko izo nama we yabonye zitamwubaka.

Yerekanye kandi ko yasabye ko yavugana n’umuyobozi mukuru w’Igororero rya Nyarugenge ngo amubwire ibibazo bye, yizezwa ko bizakorwa ariko biherera iyo.

Urukiko rwamubajije niba abagororwa avuga ko bamutoteza bari baziranye na mbere, avuga ko ntaho baziraniye kuko bahuriye mu Igororero.

Yakomeje avuga ko abo bagororwa bagenzi be bamubwira ko ari umwanzi w’igihugu.

Ibindi Munyenyezi Béatrice yavuze ko atajya yemererwa ni ukuvugana n’abana be kuri telefone, gusa yijejwe ko azabyemererwa ariko avuga ko yabitegereje agaheba.

Urukiko rwijeje Béatrice Munyenyezi ko rugiye kumufasha akaba yabaho nk’abandi bagororwa bose kandi ko icyo kuvugana n’abana be na byo rugiye kubyibutsa byabaho.

Béatrice Munyenyezi ashingiye ku byo urukiko rwamwijeje yemeye gukomeza kuburana maze Ubushinjacyaha bukomeza gushimangira ko uyu mugore w’imyaka 52 yakoze Jenoside ndetse akwiye no kubiryozwa.

Kuri Me Bruce Bikotwa yavuze ko kuba Munyenyezi Béatrice yemeye kuburana n’ibyo ari gukorerwa mu igororero ari ikimenyetso ko acyeneye guhabwa ubutabera na cyane ko atanemera ibyaha aregwa.

Béatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango kuri Leta y’Abatabazi akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari.

Yaba umugabo we cyangwa Nyirabukwe bose bahamijwe ibyaha bya Jenoside bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu nubwo we aburana ahakana ibyaha aregwa avuga ko azira umuryango yashatsemo.

Munyenyezi ari kumwe n'abanyamategeko be Me Bruce Bikotwa(iburyo) na Me Gashema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .