00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukantaganzwa yasabye Urukiko rwa EAC kwigira ku Rwanda ibijyanye n’ubuhuza

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 19 February 2025 saa 01:04
Yasuwe :

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla yabwiye abakora mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) ko bashobora kwigira ku buryo bwo gutanga ubutabera hifashishijwe ubuhuza u Rwanda ruri gushyiramo ingufu.

Mukantaganzwa yavuze ko mu gihe cyashize ubwo buryo bwafashije u Rwanda kuburanisha abantu barenga 120.000 bakekwagaho Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe gito binyuze mu Nkiko Gacaca.

Ni inama uyu muyobozi yatanze ku wa 18 Gashyantare 2025 mu nama ngarukamwaka ya EACJ yabareye i Kigali, inama yari ibaye ku nshuro ya gatatu.

Yitabiriwe n’abakora muri urwo rukiko no mu zindi nzego za EAC, abashinzwe ubutwererwane bw’akarere n’abandi batandukanye bo mu bihugu binyamuryango bya EAC.

Mu izina rya Perezida Paul Kagame, Mukantaganzwa yavuze ko inkiko ari zimwe mu nkingi za mwamba zubakiyeho iyubahirizwa ry’amategeko no gutanga ubutabera.

Yavuze ko nubwo bimeze bityo, ari ngombwa kuzikomatanya n’ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane mu rwego rwo kugeza ubutabera kuri benshi.

Ati “Ndashaka kubereka uburyo bwo gutanga ubutabera u Rwanda ruri gushyiramo ingufu. Ni uburyo bwo gukemura amakimbirane hakoreshejwe ubuhuza kandi bufitanye n’uburyo gakondo Abanyafurika batangagamo ubutabera”.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewa Abatutsi mu 1994 inzego z’u Rwanda z’ubutabera zari zarasenyutse, bisa nk’aho nta bantu bize iby’amategeko nk’abavoka, abacamanza abagenzacyaha n’abashinjacyaha bari bahari.

Ati “Twari dufite abantu barenga 120.000 bakekwagaho kugira uruhare muri Jenoside kandi twagombaga gushaka igisubizo kandi kivuye mu muco wacu”.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko ari muri ubwo buryo Inkiko Gacaca zatangiye ziburanisha izo manza zose ndetse abantu bahana imbabazi, avuga ko ari nk’uburyo bugezweho u Rwanda ruri gushyiramo ingufu bwo gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza.

Bishimangirwa no kuba mu 2018 ubwo u Rwanda rwavugururaga uburyo bwo gukemura amakimbirane hibanzwe ku buhuza, umubare w’ibirego byakemuwe binyuze muri ubwo buryo warazamutse uva ku birego 700 ugera ku birego 2199 mu 2024.

Mukantaganzwa yaboneyeho gusaba EACJ kuba yakwigira kuri urwo rugero rw’u Rwanda, na yo igakoresha n’ubuhuza mu gukemura imanza rwakira, kuko rufite imiterere yihariye irwemerera guca imanza mu buryo busanzwe bw’amategeko ndetse no mu buryo bw’ubuhuza.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva, yavuze ko bashaka ko abaturage bo mu bihugu umunani bigize uyu muryango, bamenya ko hari urukiko bahuriyeho bose rushobora kubarenganura.

Ati “Ni umuhigo twihaye dushaka ko abaturage bacu miliyoni 300 muri Afurika y’Iburasirazuba bamenya ko hari urukiko bashobora kugana. Bamenye ibyo rukora kandi bamenye ko bibafitiye akamaro mu mibereho yabo.”

Perezida wa EACJ, Nestor Kayobera, yavuze ko urwo rukiko rugifite imbogamizi y’ingengo y’imari idahagaje iterwa n’ibihugu binyamuryango bidatanga umusanzu uko bikwiye bikadindiza imanza, asaba ko byakwikubita agashyi kugira ngo rubashe kuzuza inshingano zarwo uko bikwiye.

EACJ yashinzwe mu 2001 iburanisha imanza zo mu bihugu umunani bigize EAC harimo iz’uburenganzira bwa muntu, iz’abantu barega Leta, iz’ibihugu birega ibindi n’izindi.

Ifite icyicaro i Arusha muri Tanzania ariko ikagira abaruhagarariye muri buri gihugu ku buryo abashaka kurutangamo ikirego muri ibyo bihugu biborohera.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye EACJ kwigira ku Rwanda uburyo bw'ubuhuza
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe na we yari muri iyi nama
Umunyamabanga Mukuru wa EAC ,Veronica Nduva yavuze ko bashaka ko abaturage bo mu bihugu umunani bigize uyu muryango bamenya ko hari urikiko bahuriyeho bose rwabafasha
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, ni umwe mu bitabiriye iyi nama
Perezida wa EACJ, Nestor Kayobera yavuze ko urwo rukiko rugifite imbogamizi y’ingengo y’imari idahagaije, asaba ibihugu gutanga umusanzu uko bikwiye
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse yari yitabiriye inama ya EACJ
Inama ya EACJ yabereye mu Rwanda yitabiriwe n'abo mu bihugu bya EAC batandukanye
Mu nama ya EACJ haganiriwe ku ngingo zitandukanye zo kwimakaza ubutabera bunoze muri EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .