Inkuru y’urupfu rwa Mukashyaka Nathalie w’imyaka 38 yamenyekanye ku wa 20 Ukwakira 2024 ahagana mu masaha ya saa yine z’igitondo.
Icyo gihe byaketswe ko yishwe n’umugabo we witwa Ntaganzwa Emmanuel, babanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Abo bombi bari bafitanye abana batatu.
Mu ijoro ryo ku wa 16 Ukwakira 2024 ni bwo Mukashyaka yishwe. Ku munsi wakurikiyeho ni bwo se w’abana yabohereje ku ishuri bigaho rya Ecole Primaire Gikumba, mu masaha yo gutaha ajya kubacyura abajyana kuri umwe mu bo muryango, amubwira ko umugore we yamutaye akajya muri Uganda.
Nyuma yaho, uwo mugabo ngo yahise ahunga inzego z’ubutabera ariko aza gutabwa muri yombi ku wa 12 Ugushyingo 2024, ahagana saa saba z’ijoro, ni bwo umuturage yatabaje irondo na Polisi ko abonye Ntaganzwa Emmanuel ahitwa i Remera, ari na yo yabaye intandaro y’ifatwa rye.
Nyuma y’uko atawe muri yombi, Urukiko rwatangiye kumuburanisha ndetse kuri uyu wa 4 Gashyantare 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rumuhamya icyaha cy’ubwicanyi, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu.
Icyemezo cy’Urukiko cyasomewe mu nteko y’abaturage aho uwo muryango wari utuye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!