Urubanza rwabo rwabereye mu ruhame tariki ya 11 Gashyantare 2025. Ubushinjacyaha bwaregaga abantu 14 ibyaha bitandukanye bakoreye kompanyi ya STECOL iri gukora umuhanda wa Muhanga-Nyange.
Batanu muri bo barimo abari bashinzwe ububiko, umurinzi n’abandi bashinjwaga icyaha cyo kwiba, abandi bashinjwa ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kwiba.
Muri abo batanu, batatu bakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri, abandi babiri bakatirwa igifungo cy’umwaka umwe gisubitse umwaka umwe.
Abakozi batwaraga imodoka za STECOL bo bashinjwa icyaha cy’ubuhemu ndetse baranacyemeye, aho bavugaga ko bagitewe n’inzara, ibyatumye bavoma mazutu bakayigurisha kugira ngo “babeho”.
Urukiko rwabakatiye aba bashoferi igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu, bagafungirwa mu igororero mu gihe cy’umwaka ariko bagasubikirwa amezi atandatu mu gihe cy’umwaka umwe.
Abandi bantu bane batari abakozi ba STECOL bashinjwaga ubufatanyacyaha mu cyaha cy’ubuhemu. Nyuma y’aho bemeye ko baguze mazutu y’inyibano, na bo bakatiwe igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu gisubitseho amezi atandatu mu gihe cy’umwaka.
Urukiko rwagize umwe muri bo umwere. Uyu yafashwe atwaye mu modoka mazutu yibwe, ashinjwa ubufatanyacyaha mu cyaha cy’ubuhemu gusa yari yaragihakanye, asobanura ko yayitwaye mu rwego rw’akazi nyamara atazi inkomoko yayo.
STECOL ivuga ko ibyibwe muri ubu bujura bifite agaciro k’arenga miliyoni 58Frw, ikaba iteganya ko nyuma yo guhamya aba bantu ibyaha, izanaregera indishyi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!