Uru rubanza rwatangiye tariki ya 4 Ugushyingo 2024, nyuma y’igihe kirenga umwaka akatiwe igifungo cya burundu, aho yahamijwe uruhare mu kwicira Abatutsi muri Nyamure, Nyamugari, Nyabubare no muri ISAR-Songa.
Hategekimana alias Biguma wari umuyobozi wungirije wa jandarumori muri Nyanza, aho yari afite ipeti rya Adjudant, yashinjwe kuyobora igitero abajandarume bari bitwaje imbunda na gerenade bagabye ku Batutsi bahungiye ku musozi wa Nyamugari tariki ya 20 Mata 1994.
Graner ukorera mu kigo CNRS (Centre National de la Recherche Scientifique) yasobanuye ko nyuma y’aho Habyarimana Juvénal akuye Kayibanda Grégoire ku butegetsi mu 1973, jandarumori yakoreraga ku mabwiriza aturutse ako kanya ku Mukuru w’Igihugu.
Uyu mushakashatsi uzobereye amateka y’u Rwanda by’umwihariko aya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasobanuye ko Col Pierre-Céléstin Rwagafilita wabaye Umuyobozi wa jandarumori na Col Laurent Serubuga wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) bari mu ‘Kazu’ k’abari bafitanye isano n’umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga.
Ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda mu Ukwakira 1990, nk’uko yakomeje abisobanura, abajandarume bategetswe gufunga Abatutsi bitwaga “Ibyitso by’Inkotanyi”. Yemeza ko abarenga 8000 batawe muri yombi.
Yibukije uko Col Rwagafilita mu Ukuboza 1990 yahuye Gen Jean Varret wari ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare, akamusaba intwaro ziremereye kugira ngo azifashishe mu kurimbura Abatutsi, gusa ngo uyu Mufaransa yarabyanze, amusubiza ko jandarumori idakeneye izi ntwaro kugira ngo irinde ituze ry’abaturage.
Gen Varret na we watanze ubuhamya muri uru rubanza, yasubiyemo amagambo yabwiwe na Col Rwagafilita agira ati "Général, ndi kuzigusaba kubera ko dushaka kurimbura Abatutsi. Bizakorwa byihuse kubera ko atari benshi."
Uyu musirikare yabwiye urukiko ko yabonaga ubwicanyi buri gutegurwa mu Rwanda, atekereza ko Leta y’u Bufaransa yagombaga kubukumira. Yasobanuye ko yakoreye ingendo nyinshi mu Rwanda kugeza ubwo yeguye mu 1993 bitewe n’uko atemeraga uburyo François Mitterrand yari akomeje gufasha Leta yateguye jenoside.
Graner yabwiye urukiko ko muri Gicurasi 1992, Col Rwagafilita na Serubuga bashyizwe mu kiruhuko, ariko nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryabaye tariki ya 6 Mata 1994, basubiye ku mirimo, bifatanya n’intagondwa mu gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside.
Nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, jandarumori yongerewe imbaraga, itangira guhuriza Abatutsi ahantu hamwe yigira nk’aho igamije kubarinda, nyamara icyari kigamijwe ari ukubashyira aho Interahamwe zari kubasanga, zikabica bizoroheye nk’uko Graner yabisobanuye.
Uyu mushakashatsi yagaragaje ko abajandarume bafashije Interahamwe “kurangiza akazi” ko kwica Abatutsi, kandi ko intwaro zifashishijwe muri ubu bwicanyi ari bo bazitanze. Yemeje ko Abatutsi 15% bicishijwe imbunda z’abajandarume.
Umunyamategeko Me Jean Simon wunganira abaregera indishyi yabajije Graner intwaro zakoreshejwe n’abajandarume muri ubu bwicanyi, asobanura ko zarimo imbunda nto, Mortier na za gerenade.
Graner yabajijwe ku ibwiriza abajandarume bahawe ryo “kurinda abaturage”, asubiza ko Abahutu ari bo basabirwaga kurindwa kuko ngo ntiyigeze abona ibwiriza risaba ko Abatutsi barindwa.
Hategekimana yabwiye urukiko ko niba jandarumori itarakoze inshingano yo kurinda abaturage, byatewe n’uko itabonye uburyo bwo kubikora. Yavuze ko ibyo Graner yashinje jandarumori byose atari ukuri.
Hategekimana yatangiye kuburanira mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris tariki ya 10 Gicurasi 2023. Muri Kamena 2023 yahamijwe ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!