00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mizi y’imikorere y’icyaha cyo kwaka indonke cyafatiwemo abarenga 10 barimo Umucamanza, Umushinjacyaha n’Umugenzacyaha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 May 2024 saa 12:12
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi mu 2024, Urwego rw’Ubugenzacyaha rwashimangiye ko rwataye muri yombi abantu 10 n’abafatanyacyaha babo bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba indonke abantu bafite ababo bafunzwe kugira ngo bafungurwe, ndetse rugaragaza uko iki cyaha cyagiye gikorwa.

Mu bafashwe harimo umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo witwa Micomyiza Placide n’Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Ngarama witwa Uwayezu Jean de Dieu. Hafunzwe kandi Misago Jean Marie Vianney na Habumugisha Boniface bombi bari abagenzacyaha kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngarama na Tuyisenge Jean d’Amour wari Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, n’abafatanyacyaha babo.

Abandi bantu bafunzwe ni abiyise abakomisiyoneri batatu bakorera muri santere ya Ngarama, mu Karere ka Gatsibo aribo: Hategekimana Albert, Ndyanabo Jean Damascene na Abiringira Emmanuel.

Hafunzwe na none abaturage babiri bari bafite abantu babo bafunze; aribo: Iradukunda Diane naSeroza Vincent.

Aba bose batawe muri yombi tariki ya 16 Gicurasi 2024. Bafungiwe kuri Sitasiyo za RIB za Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko “Aba bafunzwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi ribakorwaho ku cyaha bakekwaho cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke.”

Amakuru yizewe IGIHE ifite agaragaza ko “Iperereza rigaragaza ko Micomyiza Placide (Umucamanza), Uwayezu Jean de Dieu (Umushinjacyaha), Tuyisenge Jean D’Amour (Umuhesha w’Inkiko), Misabo Jean Marie Vianney (Umugenzacyaha), Habumugisha Boniface (Umugenzacyaha) hamwe nabo ba komisiyoneri bari barubatse imikoranire bahuriyeho y’uburyo bazajya baka abantu indonke bishingiye ku birego barigukurikiranwa, haba mu Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse no mu Rukiko. Ibi babikoraga bifashishije abakomisiyoneri bakoraga nk’abahuza babo n’abantu bafite ababo bafunzwe cyangwa barigukurikranwa”.

Ingano y’amafaranga bakaga

Dr Murangira yavuze ko “Ikigereranyo cy’amafaranga bakiraga kuri buri dosiye ari ibihumbi 200Frw.”

Yavuze ko iperereza ryagaragaje ko mu matariki atandukanye y’Ukwezi kwa Mata, hari dosiye zigera kuri eshanu, zakiriwemo indoke ngo abantu bagombaga gufungwa bafungurwe n’abagomba gufungurwa ngo bakomeze gufungwa.

Ibi bikorwa by’abo bantu bakekwa byagaragaye mu byaha byo gukubita no gukomeretsa, mu bujura, gusambanya abana, gutambamira cyangwa gutesha agaciro icyemezo cy’ubutabera.

Ibi byaha Micomyiza Placide akekwaho we yabikoze ubwo yarakiri Umucamanza mu Rukiko rw’ibanze rwa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu gukora ibi byaha hifashishwaga uburyo butandukanye, aho ubwa mbere bugaragaza ko iyo habaga hari umuntu uri gukurikiranwaho icyaha haba mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha cyangwa mu Nkiko, nyir’umuntu bamwoherezaga kuvugana na komisiyoneri, bakamubwira ko ariwe uzamutegeka icyo akora niba ashaka ko icyifuzo cye kigenda uko abyifuza.

Komisiyoneri yamucaga amafaranga ngo bitewe n’uburemere bw’icyaha, hanyuma bakagabana n’Umugenzacyaha, Umushinjacyaha cyangwa Umucamanza bitewe n’aho dosiye igeze.

Mu buryo bwa kabiri, bishingiye kuri iyo mikoranire bubatse, iyo habaga hari umuntu ufunzwe, nyir’umuntu yacaga kuri ba ba komisiyoneri, akaba aribo bajya kumuteretera ngo wa muntu afungurwe nabwo bitewe n’aho dosiye igeze bakamuca amafaranga, bakagabana. Niba dosiye ikiri mu Bugenzacyaha cyangwa igeze ku Mushinjacyaha cyangwa ku Mucamanza.

Uburyo bwa gatatu bwo abakomisiyoneri nabo bashakaga amakuru kuri dosiye runaka, bakabwira nyir’umuntu ko bamufasha umuntu wabo agafungurwa. Bitewe n’iyo mikoranire bubatse, Komisiyoneri yajyaga ku Mugenzacyaha, ku Mushinjacyaha cyangwa Umucamanza bagatanga indonke umuntu akarekurwa.

Hari n’igihe habagaho kwivanga mu zindi dosiye zifitwe n’abandi bacamanza, urugero hari aho Micomyiza Placide wasanganga ajya gutereta abandi Bacamanza ngo bakomeze gufunga cyangwa ngo bafungure bishingiye kuri birego bitandukanye. Ibi byagaragaye kuri zimwe muri byemezo bya cyamunara yakozwe na Tuyisenge Jean D’amour, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga. Ibyo yabikoraga amaze kwakira indoke.

Icyaha bakurikiranyweho ni ukwaka cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa, icyaha giteganwa n’ingingo ya 5 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyi ngingo ya 5 y’iryo tegeko ivuga ko umucamanza wahamijwe n’Urukiko icyaha cyo kwakira cyangwa gusaba indonke, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

Umushinjacyaha, umuhesha w’inkiko cyangwa umugenzacyaha wasabye cyangwa wakiriye indonke, Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3-5 z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.

Iradukunda Diane na Seroza Vincent bahanwa n’Ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3-5 z’agaciro k’indonke batanze.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko “RIB ishimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse n’izindi nzego zidufasha mu urugamba rwo kurwanya icyaha cya ruswa. RIB kandi irakangurira abantu bose kwirinda gutanga amafaranga cyangwa ikindi kintu cyose bagura serivisi bafitiye uburenganzira cyangwa ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko.”

“RIB irakomeza gushishikariza abaturarwanda gukomeza gufatanya nayo mu kurwanya ibyaha nk’ibi bimunga ubukungu bw’igihugu. RIB kandi iraburira abantu bishora mu byaha bya Ruswa ko ubushake, ubumenyi, ubushobozi ndetse n’ubufatanye n’abaturage buhari, ko icyiza bazibukira bakabivamo kuko ntaho bazacikira ukubuko k’ubutabera. RIB ntabwo izatezuka kurwanya ruswa. Iperereza rirakomeza gukorwa hatahurwa ahantu hose hashobora kuba hari imikorere mibi nk’iyo ya ruswa cyangwa ibindi byaha.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .