Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE ko dosiye ye yamaze kuregerwa urukiko ndetse akaba azaburana ku wa 31 Ukwakira 2024 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ukwakira 2024, ni bwo Polisi y’u Rwanda yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo igaragaza ko dosiye ya Miss Muheto yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Mu itangazo ryashyizwe hanze Polisi yagize iti “Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwaremezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.”
IGIHE yamenye ko Miss Nshuti Muheto Divine yakoze ibi byaha hagati yo ku wa 18-20 Ukwakira 2024.
Amakuru yizewe ahamya ko yakoreye impanuka ku muhanda uva Kicukiro ugana i Remera ahahoze Alpha Palace, kuri sitasiyo ya lisansi.
Bivugwa ko yagonze umukindo ndetse n’ipoto ry’amashanyarazi. Nyuma yo kugonga, uyu mukobwa ukiri muto yagerageje guhunga ngo atabazwa kuri aya mahano.
Gusa nyuma yo guta imodoka ye, Miss Nshuti Muheto Divine yaje gutega indi agaruka kureba uko ikibazo kimeze ari nabwo yahise atabwa muri yombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!