00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye indahiro z’abarimo Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 10 December 2024 saa 04:12
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yakiriye indahiro za Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa na Visi Perezida warwo, Lt Col Sumanyi Charles, n’abandi bacamanza mu nkiko za gisirikare, abasaba kuzirikana indahiro barahiriye no kwimakaza ikoranabuhanga kuko ryoroshya akazi.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024, witabirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’abandi.

Harahiye kandi Lt Col Gerard Muhigirwa winjiye mu nshingano zo kuba Visi Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare.

Mu bandi barahiriye inshingano nshya harimo Lt Ndayishimiye Darcy na Lt Mukasakindi Thérèse bagizwe Abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse na Capt. Moses Ndoba na Lt. Victor Kamanda barahiriye kuba Abacamanza mu Rukiko rwa Gisirikare.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze baramutse bubahirije indahiro barahiye byabafasha gukora ibyo igihugu kibifuzaho. Yabasabye kudatatira icyizere bagiriwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.

Ati “Imiterere y’umurimo mukora ujyanye no kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu, irabasaba ubushishozi, ubwitonzi, ubwitange ndetse no kuwukora kinyamwuga.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yabasabye kudakoresha mu nyungu zabo bwite ububasha bahawe, bagaharanira gukomeza guhesha ishema ingabo z’u Rwanda.

Yabibukije ko bakwiye gukangukira ikoranabuhanga kuko rizabafasha kwihutisha akazi kandi bagahora bihugura kugira ngo ibyo bakora bijyane n’igihe.

Ati “Turabashishikariza cyane kwifashisha ikoranabuhanga kuko ryihutisha akazi kandi rikoroshya imitegurire y’imanza."

Brig Gen Patrick Karuretwa yatangaje ko bazashyira imbaraga mu kuzamura ikinyabupfura mu nzego za gisirikare, urenze ku mategeko agahanwa by’intangarugero.

Ati “Ikinyabupfura ni ikintu gifite uburemere cyane bitewe n’inshingano igisirikare gifite, ikinyabupfura ni cyo kintu dushyiramo imbaraga nyinshi cyane, bivuze ko mu guhana abasirikare bakosheje, bishe amategeko tubishyiramo uburemere burenze ubusanzwe.”

Yahamije ko ubutabera mu muryango Nyarwanda ari ikintu gikomeye hakaba umwihariko mu nzego za gisirikare kubera ububasha abasirikare baba bafite, ibikoresho n’ubumenyi baba barahawe bituma bagomba kwitwararika kurusha abantu basanzwe, kugira ngo ubwo bubasha hatagira ababikoresha nabi.

Abarahiriye inshingano nshya bemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 9 Ugushyingo 2024.

Brig Gen Karuretwa Patrick arahirira inshingano nshya nka Perezida w'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare
Abasirikare bose barahiriye inshingano mu nkiko za gisirikare nyuma yo kurahira bashyize umukono ku ndahiro zabo
Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yasabye abarahiye gukoresha ikoranabuhanga kuko ryoroshya imitegurire y'imanza
Perezida w'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa yavuze ko azakomeza gushyira imbere ikinyabupfura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .