Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ukwakira 2024, ubwo mu Karere ka Nyagatare hatangizwaga umwiherero w’iminsi ibiri ubaye ku nshuro ya cumi w’abayobozi bakuru b’inzego zose zibumbiye mu rwego rw’ubutabera.
Uyu mwiherero watangijwe na Perezida w’urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo ari kumwe na Ministiri w’Ubutabera n’abandi bayobozi bakuru b’inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera ndetse n’abafatanyabikorwa bazo.
Raporo y’ibyagezweho n’Urwego rw’Ubucamanza mu mwaka w’Ubucamanza wa 2023/2024, igaragaza ko mu manza zisigaye mu nkiko zigera ku manza 76,273, izirengeje imyaka itanu ni imanza umunani.
Imanza nyinshi zisigaye mu nkiko ni imanza zinjiye muri 2024 zingana na 31,448, ni ukuvuga 41% zigakurikirwa n’izo muri 2023 zingana na 28,701 zihwanye na 38%.
Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko kuba buri mwaka inkiko ziba zifite ubucucike bw’imanza nyinshi, bituruka ku kuba Abanyarwanda benshi bizera ubutabera bahabwa bigatuma bumva ko ibibazo bagiranye byose byakemurwa n’inkiko.
Ati “ Mu butabera uko ugenda ukora byinshi ni nako usabwa gukora byinshi. Iyo utangiye ya nzira yo kuvugurura ubutabera bituma abantu bagira icyizere mu butabera rimwe na rimwe abantu bakibagirwa izindi nzira zo gukemura impaka baba bafite, bakagana ubutabera kubera icyizere baba bafite bikazateza rimwe na rimwe ikibazo cyo kuvuga ngo habaye ubucucike bw’imanza mu nkiko.”
Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu ari ngombwa guhora twicara mu myiherero, tukareba ibyagezweho n’imbogamizi zirimo tukazishakira umuti.”
Minisitiri Ugirashebuja yakomeje avuga kuri ubu u Rwanda rwimakaje imbere politiki y’ubuhuza mu gukemura imanza zimwe na zimwe aho nka Politiki y’ubuhuza imaze gukemura imanza zisaga 3000, hakaba n’izindi nyishi zigenda zikemurwa zitageze mu nkiko nko mu muganda, mu mugoroba w’ababyeyi n’ahandi henshi.
Yavuze ko kandi imanza zirenga ibihumbi 13 zimaze gukemurwa binyuze muri politi yo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko.
Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi, yavuze ko mu manza zaregewe inkiko hakiri ubucucike bwinshi aho 70% imanza nshinjabyaha arizo ziganje cyane mu nkiko, mu gihe izindi manza zirimo imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi,iz’umurimo n’ubutegetsi zose zifata 30%.
Yavuze ko umubare w’abakozi b’inkiko harimo abacamanza, abanditsi n’abandi babafasha ngo ukiri hasi ugereranyije n’imanza zinjira mu nkiko umunsi ku munsi ari nayo mpamvu hakunda kuboneka ibirarane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ritanga ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda, LAF, Andrew Kananga, yavuze ko ibikwiriye kunozwa muri uyu mwiherero harimo kongera ikoranabuhanga mu nkiko kugira ngo rifashe abaturage mu kumenya gutanga ibirego batagiye mu nkiko, yavuze ko kandi bifuza ko umubare w’abacamanza nawo wongerwa.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge, Dr Faustin Ntezilyayo, yasabye ko hashyirwaho uburyo bwo guhanga udushya tugamije kwifashishwa mu butabera. Yavuze ko kandi Abanyarwanda bose bagomba kubona ubutabera bungana kugira ngo bakomeze kugirira icyizere uru rwego.
Muri uyu mwaka Urwego rw’Ubucamanza rwakomeje ingamba zo kurwanya ibirarane by’imanza ziba ziri mu nkiko, ibi byatumye ikigereranyo cy’ibirarane by’imanza gitangira kumanuka kigera kuri 59% zivuye kuri 62% by’umwaka washize.
Raporo ya World Justice Project yashyize u Rwanda ku mwanya wa 40 ku Isi mu bijyanye n’ubutabera mu gihe ku mwanya wa Afurika rwari ruri ku mwanya wa mbere hagakurikiraho igihugu cya Namibie na ho Mauritanie ikaza ku mwanya wa gatatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!