Micomyiza yazanywe muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye yahoze yitwa UNR, nyuma y’umwanzuro w’urukiko wari ugamije kujya kureba ahavugwa ko yakoreye ibyaha, ngo rumenye niba koko ibivugwa mu rubanza bihura n’imiterere y’ahantu bavuga mu iburanisha.
Abamwunganira mu rubanza bavuga ko ibi bizabafasha mu kumenya ukuri ku bivugwa n’abamushinja, bityo binafashe mu migendekere myiza y’urubanza.
Micomyiza w’imyaka 53, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Huye, wahoze witwa Butare birimo Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) mu Murenge wa Ngoma, ku Mukoni n’i Cyarwa ho mu Murenge wa Tumba, ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza.
Micomyiza Ukunze no kwitwa Mico, yoherejwe n’Igihugu cya Suède mu mwaka wa 2022 kuburanira aho ibyaha akekwaho byakorewe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!