Ntazinda yagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 6 Gicurasi 2025, agiye kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ariko urubanza rwe rurasubikwa kuko hatanzwe inzitizi ndemyagihugu igomba kubanza gusuzumwa.
Nyuma y’uko abantu bumvise ibikubiye mu nzitizi yatanzwe, irebana n’ikurikirana ry’icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, inkuru zarahindutse benshi baganzwa n’amarangamutima bagaragaza ko ibyo bitakabaye icyaha akurikiranwaho.
Ku mugoroba wo ku wa 6 Gicurasi 2025, ku mbuga nkoranyambaga inkuru zagarugaka cyane ku byo Ntazinda aregwa.
Niwemwiza Anne Marie yagize ati “None se nyuma y’uko impamvu ndemyagihugu zikomeje kumbana agatereranzamba, meya biriya byaha yabikoranye na nde? We ari hehe??? Ibi bintu binyibukije ukuntu hambere umukobwa waterwaga inda yoherwaga, ariko uwayimuteye agakomeza no kuzitera abandi nta riyaje.”
None se nyuma y'uko impamvu ndemyagihugu zikomeje kumbana agatereranzamba, mayor biriya byaha yabikoranye na nde? We ari hehe???
Ibi bintu binyibukike ukuntu hambere umukobwa waterwaga inda yoherwaga, ariko uwayimuteye agakomeza no kuzitera abandi nta riyaje.
Iyi mvura ariko ni…
— NIWEMWIZA Anne Marie (@Annemwiza) May 7, 2025
Uwitwa Ndekezi Betty ukoresha amazina ya Rudasumbwa we yagize ati “Ubu se bisaba gufungwa cyangwa uwo bashakanye niwe wasaba ibya gatanya mu gihe adashoboye kwihangana? Cyangwa yafunzwe kuko yari umuyobozi wenda ko bitanga isura mbi?”
Undi wiyise Tora Kagame we yagize ati “Umuntu mushaka ngo ajye yihambira kuri mugenzi we mu gihe atakiyumvanamo? Mushaka ko abantu bicana? Ipingu ngo umuntu yataye urugo, yego ni amakosa ariko atari ayo gukomeza ibintu gutya, nkeka ko umugore wamureze na we aya mafoto ayareba akarira ndetse n’abana be.”
Ineza Gisa ukoresha amazina ya Tuzarwubaka we ati “Kombona abagabo benshi bashobora kuzambikwa amapingu harya ntabwo bakagiye kwaka gatanya bikarangira hatabayeho kwambikwa ipingu? Abanyereza umutungo wa Leta bimereye neza bariturije nta kibazo bafite pe!”
Kombona abagabo benshi bashobora kuzambikwa amapingu harya ntago bakagiye kwa #Divorce bikarangira hatabayeho kwambikwa ipingu? Abanyereza umutungo qa #Leta bimereye neza bariturije nakibazo bafite pe!
— TUZARWUBAKA 🇷🇼 (@GisaIneza) May 7, 2025
Si abo gusa kuko abavuze kuri icyo kibazo benshi bagiye bagaragaza ko Ntazinda Erasme yazize "urw’abagabo" natari akwiye gufungwa mu gihe hari n’abagaragaje ko ibyo yakoze biteganywa n’amategeko.
Umunyamategeko, Me Uwitonze Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko ubushoreke no guta urugo ari ibyaha biteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda bityo ko ubikurikiranyweho, iyo hagaragaye ibimenyetso atabura guhanwa.
Ati “Niba ibikorwa yakoze bihuye n’ibiteganywa mu ngingo z’amategeko koko icyo ni icyaha, kandi ndahamya ko Ubushinjacyaha butashyira ikirego mu Rukiko budafite ibimenyetso. Byanze bikunze hari ibihano biteganywa n’itegeko kandi harimo n’igifungo.”
Yakomeja ati “Abanyarwanda bumva atahanwa ariko ni uko baba badasobanukiwe amategeko, rwose ntabwo naguhisha icyo ni icyaha giteganywa n’amategeko.”
Yavuze ko ibyo byaha biri no mu mpamvu zishobora gutuma habaho gatanya, ariko bishingira ku kirego cy’uwahemukiwe mu bashyingiranywe.
Soma iyi nkuru umenye n’icyo amategeko abiteganyaho:
Ntazinda Erasme wabaye Meya wa Nyanza akurikiranyweho ubushoreke no guta urugo
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Ntazinda Erasme wahoze ayobora Akarere ka Nyanza akurikiranyweho icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo.
📸:@kwzrherve pic.twitter.com/BOCEahqZlF
— IGIHE (@IGIHE) May 6, 2025
Abaye aricyo cyaha aregwa nasaba urukiko kurekura mayor,yemwe yemwe umunyarwanda yaciye umugani ngo abagabo barabona,aha niho uzatinyira abenshi banga gusezerana murukiko aho umwe mubashakanye abyitwaza bakagufunga da! Ubu ntimwanarebako Wenda yagiye yararembejwe ahubwo n'umugore
— Ally Kanyankore (@de9bda0bccda49f) May 7, 2025
Wari uzi se ko ubushoreke ari icyaha gifungirwa? Wari uzi se ko guta urugo na byo bihanishwa igifungo?
Uvuga iki ku kuba umuyobozi w'akarere aregwa ibyaha nk'ibi?
Tuganire! pic.twitter.com/RD55vIlvAG
— Oswald Oswakim (@oswaki) May 7, 2025

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!