00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meya Ntazinda yazize urw’abagabo: Abantu bacitse ururondogoro ku byaha ashinjwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 May 2025 saa 10:47
Yasuwe :

Nyuma y’urubanza rwa Ntazinda Erasme wahoze ari Meya w’Akarere ka Nyanza, abantu ku mbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro bamwe bagaragaza ko ibyo akurikiranyweho byo guta urugo n’ubushoreke bitakabaye icyaha cyafungisha umuntu.

Ntazinda yagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 6 Gicurasi 2025, agiye kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ariko urubanza rwe rurasubikwa kuko hatanzwe inzitizi ndemyagihugu igomba kubanza gusuzumwa.

Nyuma y’uko abantu bumvise ibikubiye mu nzitizi yatanzwe, irebana n’ikurikirana ry’icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, inkuru zarahindutse benshi baganzwa n’amarangamutima bagaragaza ko ibyo bitakabaye icyaha akurikiranwaho.

Ku mugoroba wo ku wa 6 Gicurasi 2025, ku mbuga nkoranyambaga inkuru zagarugaka cyane ku byo Ntazinda aregwa.

Niwemwiza Anne Marie yagize ati “None se nyuma y’uko impamvu ndemyagihugu zikomeje kumbana agatereranzamba, meya biriya byaha yabikoranye na nde? We ari hehe??? Ibi bintu binyibukije ukuntu hambere umukobwa waterwaga inda yoherwaga, ariko uwayimuteye agakomeza no kuzitera abandi nta riyaje.”

Uwitwa Ndekezi Betty ukoresha amazina ya Rudasumbwa we yagize ati “Ubu se bisaba gufungwa cyangwa uwo bashakanye niwe wasaba ibya gatanya mu gihe adashoboye kwihangana? Cyangwa yafunzwe kuko yari umuyobozi wenda ko bitanga isura mbi?”

Undi wiyise Tora Kagame we yagize ati “Umuntu mushaka ngo ajye yihambira kuri mugenzi we mu gihe atakiyumvanamo? Mushaka ko abantu bicana? Ipingu ngo umuntu yataye urugo, yego ni amakosa ariko atari ayo gukomeza ibintu gutya, nkeka ko umugore wamureze na we aya mafoto ayareba akarira ndetse n’abana be.”

Ineza Gisa ukoresha amazina ya Tuzarwubaka we ati “Kombona abagabo benshi bashobora kuzambikwa amapingu harya ntabwo bakagiye kwaka gatanya bikarangira hatabayeho kwambikwa ipingu? Abanyereza umutungo wa Leta bimereye neza bariturije nta kibazo bafite pe!”

Si abo gusa kuko abavuze kuri icyo kibazo benshi bagiye bagaragaza ko Ntazinda Erasme yazize "urw’abagabo" natari akwiye gufungwa mu gihe hari n’abagaragaje ko ibyo yakoze biteganywa n’amategeko.

Umunyamategeko, Me Uwitonze Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko ubushoreke no guta urugo ari ibyaha biteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda bityo ko ubikurikiranyweho, iyo hagaragaye ibimenyetso atabura guhanwa.

Ati “Niba ibikorwa yakoze bihuye n’ibiteganywa mu ngingo z’amategeko koko icyo ni icyaha, kandi ndahamya ko Ubushinjacyaha butashyira ikirego mu Rukiko budafite ibimenyetso. Byanze bikunze hari ibihano biteganywa n’itegeko kandi harimo n’igifungo.”

Yakomeja ati “Abanyarwanda bumva atahanwa ariko ni uko baba badasobanukiwe amategeko, rwose ntabwo naguhisha icyo ni icyaha giteganywa n’amategeko.”

Yavuze ko ibyo byaha biri no mu mpamvu zishobora gutuma habaho gatanya, ariko bishingira ku kirego cy’uwahemukiwe mu bashyingiranywe.

Soma iyi nkuru umenye n’icyo amategeko abiteganyaho:

Ntazinda Erasme wabaye Meya wa Nyanza akurikiranyweho ubushoreke no guta urugo

Abantu bakomeje kugaragaza amarangamutima ku kirego cya Ntazinda Erasme

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .