00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Me Gatari yasabye impinduka mu itegeko ritambamira RIB guhana ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 September 2024 saa 12:20
Yasuwe :

Umunyamategeko Gatari Salim Steven yasabye ko habaho impinduka ku ngingo y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018, ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Uyu munyamategeko yagaragaje ko iri tegeko mu ngingo yaryo ya 35 rifite inenge, by’umwihariko ku gaka ka nyuma karyo kavuga ko uwakoze ibinyuranye na ryo akurikiranwa iyo uwakorewe icyaha yatanze ikirego.

Ingingo ya 35 igaruka ku cyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.

Ivuga ko umuntu wese ubigambiriye, ukoresha mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ubuza amahwemo cyangwa ushyira ibikangisho ku muntu bigatuma agira umutima uhagaze cyangwa ubwoba hifashishijwe kimwe muri ibi bikorwa bikurikira:

Iyo yerekanye, akwirakwije cyangwa ashyize ahagaragara inyandiko, amajwi, amashusho cyangwa filime by’urukozasoni, ku bw’inabi afashe amashusho cyangwa amajwi by’undi muntu atabyemeye cyangwa atabizi, agaragaje cyangwa akwirakwije amakuru ashobora gutuma undi muntu akorerwa ubugizi bwa nabi cyangwa ihohoterwa; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2Frw.

Gukurikirana ibyaha bivugwa muri iyi ngingo bikorwa ari uko byaregewe n’uwabikorewe.

Aka gace ka nyuma ni ko Me Gatari ashingiraho ahamya ko Umushingamategeko wagashyizeho, yahohoteye umuryango nyarwanda kuko kambura burundu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha uburenganzira bwo kwibwiriza gukurikirana uwakoze iki cyaha.

Aha ni ho Me Gatari yashingiye asaba Inteko Ishinga Amatageko gukuraho kariya gace bityo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rugasubirana uburenganzira bwo kuba rwagenza uwakoze iki cyaha n’iyo rwaba rubyibwirije.

Ati “Ba nyakubahwa bagenzacyaha, reka nanjye ntange impuruza nk’abandi bose, bashingamategeko, abantu twahaye kwamamara [...] badutengushye nimudutabare. Mushingamategeko ufite uburenganzira bwo guhindura iriya ngingo kariya gace ukagakuramo, ariko niba mwumva mutabikora, nibavuge bati abanyamategeko nibabidusabe.”

Ku rundi ruhande, Me Gatari yibukije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ko igihe kigeze rugatangira guhana abakoze ibyaha kuko igihe cyo kwigisha gisa n’icyarenze.

Ati “Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rero, aho bishoboka aba bantu mwarabihanije, nimudutandukanyirize amazi n’amavuta ukwiye guhanwa ahanwe, utabikwiye mumureke akore ibye.”

Me Gatari ahamya ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze kurenga umurongo utukura ku buryo asanga nta kindi kintu gikwiye uretse kuba hakurikiraho iyubarizwa ry’amategeko.

Uyu munyamategeko yanaboneyeho umwanya wo gusaba inzego zishinzwe kureberera itangazamakuru mu Rwanda, gutanga umurongo ushingiye ku itegeko, ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ahamya ko impamvu z’amakosa ahari uyu munsi, ari uko hakiri icyuho mu mategeko bityo asaba ko hakwigwa umushinga w’itegeko rigenga imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga zivanze n’itangazamakuru.

Ni impuruza yatanze mu gihe muri iyi minsi abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze iminsi mu ntambara y’amagambo hagati mu bazikoresha bafite ababakurikira benshi.

Me Gatari yasabye impinduka ku ngingo y’itegeko ritambamira RIB guhana ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .