Urubanza rwa Hategekimana wamenyekanye mu Bufaransa nka Philippe Manier ruri kubera mu rugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris kuva tariki ya 4 Ugushyingo 2024. Yifuza guhanagurwaho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yahamijwe, agakurikirwaho igifungo cya burundu yakatiwe muri Kamena 2023.
Ubwo urubanza rwaberaga mu rugereko rubanza, tariki ya 16 Gicurasi 2023 Maj Habyarabatuma yabwiye urukiko ko Hategekimana wari umujandarume w’ipeti rya Adjudant ari we wishe uwari Bugurugumesitiri wa Komini Ntyazo, Nyagasaza Narcisse, kandi ngo uregwa yari "Umuhezanguni w’Umuhutu wangaga Abatutsi".
Maj Habyarabatuma yemeje ko Hategekimana ari we wishe Nyagasaza ubwo yabazwaga niba Captain François Birikunzira wayoboraga jandarumori muri Nyabisindu, atari we wishe uyu Burugumesitiri, ati “Oya, si Birikunzira wamwishe, uwo yishwe na Hategekimana Philippe.”
Nk’uko byasobanuwe n’umuryango CPCR uhagarariye abaregera indishyi muri uru rubanza, Maj Habyarabatuma yavuze ko mu rugereko rubanza yabeshyeye Hategekimana ko ari umuhezanguni, kandi ngo ibyo yabitewe n’abantu “batari Leta y’u Rwanda”, aboneraho gusaba imbabazi. Perezida w’iburanisha yamusabye kuvuga abo bantu, amusubiza ko ntacyo ashaka kongeraho.
Umushinjacyaha mu rugereko rw’ubujurire yabajije Maj Habyarabatuma niba koko Hategekimana ari we wishe Burugumesitiri Nyagasaza, asubiramo ubuhamya yatanze muri Gicurasi 2023, ko atigeze abona amwica, ahubwo ko ari amakuru yahawe na Konseye Israël.
Umunyamategeko Me Duque wunganira Hategekimana yabajije Maj Habyarabatuma niba amakuru y’uko Hategekimana ari we wishe Nyagasaza ari yo yashingiyeho amwita “Umuhezanguni w’Umuhutu wanga Abatutsi”, yemera ko koko ari byo yashingiyeho.
Gen Maj Ndindiliyimana yapfobeje Jenoside
Gen Maj Ndindiliyimana yabaye Umuyobozi Mukuru wa jandarumori y’u Rwanda kuva muri Kamena 1992 kugeza muri Kamena 1994. Mu buhamya yatanze ari mu Bubiligi, yifashishije ikoranabuhanga ry’amashusho, yasobanuye ko yakoze imirimo itandukanye muri uru rwego kuva mu 1982.
Yabwiye urukiko ko ingabo za RPA Inkotanyi zatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990 zari “Abacengezi” kandi ko ari zo zatumye habaho “ubwicanyi mu Rwanda”. Yirinze gukoresha inyito “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994” yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Mu gihe Leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye byemeza ko abarenga miliyoni 1 biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gen Maj Ndindiliyimana we yabwiye urukiko ko abagera ku “bihumbi 400” ari bo bishwe, kandi ngo hari n’Abahutu benshi bishwe.
Gen Ndindiliyimana yavuze ko nubwo Leta ya Théodore Sindikubwabo yakoresheje inshinga “Gukora”, igasanishwa no gushishikariza Interahamwe kwica Abatutsi, we abona bitari bisobanuye kwica kandi ngo ibyo abishingira kuri bamwe mu bahanga.
Mu gihe cya jenoside, Interahamwe, abajandarume n’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR), bashyize ahantu hatandukanye za bariyeri zo gufatiraho Abatutsi kugira ngo babice nk’uko byemezwa n’inyandiko zitandukanye z’amateka, ubuhamya bw’abazigenzuraga n’abarokotse. Gen Maj Ndindiliyimana yavuze ko zashyizweho hagamijwe gukumira “Abacengezi” ba RPA Inkotanyi.
Me Sarah Scialom wunganira abaregera indishyi yagaragarije urukiko ko imvugo ya Gen Ndindiliyimana igaragaza uguhakana uburyo Abatutsi benshi biciwe kuri za bariyeri zitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Mu 2000 Gen Ndindiliyimana yatawe muri yombi, muri Gicurasi 2011 akatirwa n’urugereko rubanza rw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, muri Gashyantare 2014 agirwa umwere n’urugereko rw’ubujurire. Ubu atuye mu Bubiligi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!