00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Raporo ya muganga ikomeje kuba isubyo mu rubanza rwa Uwajamahoro ushinja ibitaro uburangare

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 April 2024 saa 09:22
Yasuwe :

Urubanza rwa Uwajamahoro Nadine urega ibitaro bya La Croix du Sud uburangare bwatumye umwana we avukana ubumuga, mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, rukomeje kuba agatereranzamba kubera isubikwa rya hato na hato.

Kuri uyu wa 26 Mata 2024, uru rubanza rwagombaga kuburanishwa dore ko rwaherukaga gusubikwa ku wa 12 Werurwe 2024 ku busabe bw’ibitaro bya La croix du Sud.

Icyo gihe abahagarariye ibitaro bya La Croix du Sud, babwiye Urukiko ko hari amakuru bafite ko hari gukorwa raporo n’Inama nkuru y’abaganga (Medical Council) ku bijyanye n’icyo kibazo bityo ko byaba byiza nayo itegerejwe.

Basabye urukiko ko rwasubika iburanisha kugira ngo amakuru azava muri iyo raporo abe yakwifashishwa mu migendekere myiza y’urubanza.

Iburanisha ryahise ryimurirwa kuri 26 Mata 2024, ariko nabwo ryongeye gusubikwa kuko Urukiko rwagaragaje ko iyo raporo itaraboneka.

Umucamanza yagaragaje ko mu iburanisha riheruka hari hasabwe ko raporo yakozwe n’urugaga rw’abaganga n’abavuzi b’amenyo mu Rwanda yazifashishwa mu mikirize y’uru rubanza, kandi ababuranyi bose babyemeranyijeho.

IGIHE yakomeje gukurikirana muri uru rugaga ngo hamenyekane impamvu batatanze raporo kandi yarakozwe ngo ibe yakifashishwa mu gutanga ubutabera bwuzuye kandi bidatindije urubanza ariko ubuyobozi bwarwo bugaragaza ko butigeze bwanga guha urukiko amakuru, ahubwo ko rwatinze kuyisaba.

Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi yashyizweho umukono na Perezida w’Urukiko Rukuru, Habarurema Jean Pierre isaba Urugaga rw’abaganga n’abavuzi b’amenyo raporo yakozwe ku mwana wa Uwajamahoro Nadia, bigaragara ko yakiriwe ku wa 26 Mata 2024.

Ni ibaruwa bigaragara ko yanditswe ku wa 25 Mata 2024, nubwo yashyikirijwe ubuyobozi bw’urugaga bukeye bwaho.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abaganga n’abavuzi b’amenyo, Dr. Gasana Afrika Guido, yabwiye IGIHE ko batari gutinda gusubiza kandi raporo yari yarakozwe ndetse ishobora no gufasha mu itangwa ry’ubutabera.

Ati “Ibaruwa yatugezeho uyu munsi, yaje izanwe n’umwanditsi w’urukiko. Twabasubije kandi twabasubije dukoresheje email.”

Yagaragaje ko batanze imyanzuro y’urugaga nk’uko yari yakozwe nyuma y’uko urega agaragaje ikibazo cye muri Rwanda Day iheruka kubera muri Amerika ndetse inashyikirizwa Minisitiri.

Uwajamahoro Nadia uri muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko atishimiye kuba ubutabera yifuza buri gutinda gutangwa ariko yemeza ko uko byagenda kose ukuri kuzagera aho “kukamenyekana”.

Uwajamahoro yatangiye kugana inkiko nyuma yo kubona ko umwana we yavutse ubwonko bwe bwaraboze, avuga ko ibitaro bitamuhaye serivisi nziza ko ari nabyo byaviriyemo umwana we uburwayi.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije ikirego cye rutegeka ko kidafite ishingiro, runamutegeka kwishyura La Croix du Sud indishyi z’igihembo cy’avoka zingana n’ibihumbi 500 Frw.

Uwajamahoro ntiyishimiye iyo mikirize y’urubanza, ahita ajurira mu Rukiko Rukuru.

Urubanza rwimuriwe kuwa 23 Gicurasi 2024 saa tanu n’igice za mu gitondo.

Ubwo Uwajamahoro yagaragaje ikibazo cye muri Rwanda Day yabaye muri Gashyantare uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .