00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Abantu bane bafatanywe arenga miliyoni 20 Frw y’amiganano

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 25 February 2025 saa 12:39
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yataye muri yombi abagabo bane bari bamaze gutuburira umucuruzi, bamuhaye amafaranga y’amiganano ndetse bagifite n’andi yose hamwe afite agaciro ka 14.800$.

Ibyo byabaye kuri uyu wa 24 Gashyantare 2025 mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Nunga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko abo bagabo bane batawe muri yombi nyuma yo gushaka gutuburira umucuruzi witwa Manzi Cedric, ariko aza kubamenya ahita atanga amakuru.

Ati “Ni abagabo bane bahamagaye uwo mucuruzi witwa Manzi Cedric usanzwe ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Bamubwiye ko bafite amadolari bashaka ko abavunjishiriza na we akagira ayo asaguraho. Bamugezeho babanza kumuha amadolari 200 mazima arayabavunjishiriza babona bigenze neza.”

“Nyuma bamubwiye ko bafite n’andi madolari 14.800 bashaka ko na yo ajya kuyabavunjishiriza ariko bamubwira ko kugira ngo bayamuhe yo arabaha ingwate ya miliyoni 2 Frw kugira bizere ko ari bubikore neza. [Uwo mucuruzi] yabahaye iyo ngwate ariko bo babanza kumuha amadolori 7000 angana na kimwe cya kabiri cy’ayo bari bavuganye. Ni bwo yaje kuyagenzura asanga ni amiganano.”

CIP Gahonzire yakomeje avuga ko Manzi akimara kubona ko ari amaginano yahise abimenyesha polisi abo bari bayamuhaye bataragera kure ihita ihagera ibata muri yombi ibafatana n’andi madolari y’amiganano 7.800.

Ayo bafatanywe n’ayo bari bamaze guha uwo mucuruzi yose hamwe ni amadolari 14.800 (angana na 20.270.000 Frw).

Abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane abo bakoranaga n’aho bakuraga ayo mafaranga.

Abacuruzi n’abandi bantu muri rusange bagiriwe inama yo kugira amakenga ku bantu batazi baza babashukisha gukorana ibintu birimo inyungu ndetse no kwihutira gutanga amakuru mu gihe hari icyo babaketseho.

Gukora no gukwirakiza amafaranga y’amiganano n’ibijyana na byo biteganywa n’ingingo ya 269 y’itegeko no 68 ryo ku wa 30 Kanama 2018.

Iyo ubikurikiranyweho abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu, ariko kitarenze imyaka irindwi.

Abantu bane batawe muri yombi bafatanywe amafaranga y'amiganano
Amafaranga abo bagabo bane bafatanywe ni amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .