00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karasira yemeye kwisobanura ku byaha aregwa, agaragaza ko afite inyota yo kuburana

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 13 February 2025 saa 08:50
Yasuwe :

Mu Rukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza, hakomeje iburanisha mu rubanza ruregwamo Karasira Aimable wamamaye ku izina Prof. Nigga nk’izina ry’ubuhanzi, yemera kuburana nyuma y’igihe agaragaza inzitizi zirimo no kutabasha kuganira n’abamwunganira mu mategeko.

Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025, iburanisha ryatangiriye ku ruhande rw’uregwa wagombaga kwiregura ku byaha aregwa, maze binyuze mu bamwunganira mu mategeko, bavuga ko ibyaha bitandatu byose aregwa atabyemera.

Me Bikotwa Bruce ati ”Ibyaha aregwa twabishyize mu byiciro bibiri. Icya mbere kirimo ibyaha bine birimo gupfobya no guha ishingiro rya Jenoside yakorewe Abatutsi, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha; na ho icyiciro cya kabiri kikabamo ibyaha bibiri bishingiye ku bukungu byo kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’iyezandonke.”

Ku cyaha cya mbere, Me Bikotwa yavuze ko ubushinjacyaha mu gushinja Karasira bwihutiye kurega butabanje gusesengura imiterere y’icyaha kandi ngo nta bimenyetso bihamye bihari.

Yavuze ko ibimenyetso by’amashusho Karasira yagiranye n’abanyamakuru bidahamye kuko ngo yabigiranye n’abanyamakuru b’abanyamwuga, bityo ngo yari kugera aho akurikiranwa, byahereye ku binyamakuru ubwabyo ndetse na RMC yabandikiye ibasaba ibisobanuro, aho guhana umutumirwa.

Ati “Dushingiye ku ngingo ya 21 mu ngingo yayo ivuga ku mikorere y’itangazamakuru ahavuga ko umuntu wese, amashyirahamwe inzego za leta n’imiryango, bifite uburenganzira bwo gusaba gukosora, kugorora no gusubiramo inkuru, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) na rwo rufite uburenganzira bwo gukosoza, kugorora inkuru runaka, bityo bikarinda ko Karasira akora ibyaha, turabona ubushinjacyaha butarigeze bukusanya ibimenyetso.”

Mugenzi we Me Gashema Félicien yavuze ko kuba ibi byaha byarakorewe mu rwego rw’itangazamakuru kandi ababimukoresheje bakaba batarabikurikiranweho ngo RMC ibahamagaze ndetse inasabe ko bikosorwa cyangwa ngo bikurweho, bivuze ko nta cyaha kiriho.

Bikotwa, yakomeje avuga ati “Ibyaha aregwa ntibyangobye kuba byarakiriwe, n’igihe byakwakirwa, ntibikwiye kugira agaciro. Turabizi ko ubushinjacyaha ari urwego, ariko si impuguke mu itangazamakuru, ntitwumva impamvu bazanye ikirego nta n’impuguke mu itangazamakuru ngo asobanure ibyaha yakoze.”

Ikibazo cy’ubuzima bwa Karasira nacyo cyagarutsweho

Me Bikotwa yongeye kubyutsa ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe cya Karasira avuga ko hari raporo z’abaganga batatu zagaragaje ko umukiliya we afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ati "Niba Karasira ibyo akora aba adatekereza neza, bivuze ko ibyo akora nta bitekerezo bizima aba afite. Niba abahanga mu buzima baravuze ko hari igihe ajya atakaza gutekereza, ese ubushinjacyaha buzatwemeza bute ko ibyo yagiye akora yabikoze ari gutekereza neza?"

Yanavuze ko bigoye kugaragaza ko Karasira yagize ubushake bwo gusubiza ibibazo yagiye abazwa n’abanyamakuru mu biganiro yakoreye kuri YouTube.

Iburanisha ryasubitswe uruhande ruregwa rugifite ijambo ndetse rugakomerezaho kwiregura kuri uyu wa 13 Gashyantare 2025.

Karasira n'abunganizi be bari kwitegura kwiregura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .