Iyi kaminuza yashinze Ishami ryayo i Kigali mu 2012, rikorera mu nyubako ya Higiro. Fred Matiang’i wari Minisitiri w’Uburezi wa Kenya muri Nyakanga 2020 yafashe icyemezo cy’uko rifunga, nyuma y’aho bigaragaye ko uburezi ritanga budafite ireme.
Icyemezo cyo gufunga iri shami cyafashwe nyuma y’ibiganiro ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwagiranye n’inama y’amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda (HEC) na Minisiteri y’Uburezi ya Kenya.
Nyuma y’aho iri shami rifunze, Higiro yajyanye ikirego mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Kigali, agaragaza ko iyi kaminuza imurimo ibirarane by’amafaranga y’ubukode. Rwategetse ko Higiro yishyurwa amadolari 360.418.
Muri Gicurasi 2023, Higiro yajyanye umwanzuro w’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Kigali mu Rukiko Rukuru rwa Kenya kugira ngo ruwushyigikire. Rwawushyigikiye tariki ya 28 Nyakanga 2023, kaminuza isabwa kwishyura.
Iyi kaminuza yatanze ubujurire, isaba urukiko ko rwatesha agaciro umwanzuro wafashwe n’urukiko rubanza. Yavuze ko yishyuye Higiro amafaranga y’ubukode yose yagombaga kumwishyura, isobanura ko ashaka kuyishyuza bwa kabiri. Tariki ya 26 Mata 2024, ubujurire bwateshejwe agaciro.
Kaminuza ya Jomo Kenyatta yongeye kujurira, igaragaza ko ifite ibimenyetso byerekana ko yishyuye amafaranga yose ajyanye n’amasezerano y’ubukode yagiranye na Higiro.
Inteko y’abacamanza batatu mu rukiko rw’ubujurire; Daniel Musinga, Abida Ali-Aroni na John Mativo, yagaragaje ko iyi kaminuza igomba guhabwa amahirwe yo kugaragaza ukuri kwayo.
Ubwo iyi kaminuza yatangaga ubujurire ku nshuro ya mbere, Higiro yagaragaje ko icyo igamije ari ukumwambura amafaranga ye, yirengagije imyanzuro yafashwe n’inkiko zibifitiye ububasha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!