00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayobera uyobora urukiko rwa EAC yavuze ku ngorane z’abenegihugu batsinda imanza ntizishyirwe mu bikorwa

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 04:26
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), Kayobera Nestor, yatangaje ko byaba biteye isoni kuba uru rukiko rwaca imanza ndetse bigakorwa neza ariko hakaba abagera mu bihugu byabo ntizishyirwe mu bikorwa.

Iki kibazo cyagaragajwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), ku itariki ya 12 Ukwakira 2021 mu Nteko Rusange nk’uko Depite Rutazana Francine uri mu bagize Komisiyo ikurikirana ibijyanye n’Amategeko, yabisobanuye.

Yavuze ko mu bihugu bigize EAC, abaturage babura ubutabera kugeza ubwo bagana Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba ariko igiteye inkeke ngo ni uko hari ubwo ruca imanza ariko abaziciriwe basubira mu bihugu byabo ntibizishyire mu bikorwa.

Ati “Ubundi dufata umwanzuro ku muturage wo muri aka karere watugannye ariko abawushyira mu bikorwa ni igihugu aba yavuyemo. Ikibabaje ni uko akenshi iyo uwo muturage agiye mu gihugu cye kugira ngo arangirizwe urubanza, agerayo akishaka akibura bikarangira agarutse gutanga ikindi kirego.”

Ntihagaragajwe umubare w’abaturage bagize ibibazo nk’ibi cyangwa ibihugu bifite ibibazo kurusha ibindi.

Mu kiganiro Kayobera yagiranye na IGIHE, na we yavuze ko Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba ruca imanza ariko gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko bikorwa n’igihugu uwatanze ikirego yaturutsemo hisunzwe amategeko yacyo.

Yavuze ko mu gihe umuntu yatsinze urubanza biba bikwiye ko abona uburenganzira bw’ibyo yaregeraga, iyo bitagenze gutyo arongera akagana urukiko agatanga ikirego bundi bushya.

Ati “Imanza zicibwa muri uru rukiko ibihugu byose bigerageza gushyira mu bikorwa icyemezo kiba cyafashwe. Byaba biteye isoni urukiko ruciye imanza igihugu ntikizikurikize.”

Kayobera Nestor ukomoka mu Burundi, yatangiye kuyobora Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba ku wa 27 Gashyantare 2021 asimbuye Dr. Ugirashebuja Emmanuel uherutse kuba Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda.

Yavuze ko muri manda ye y’imyaka irindwi azakora uko ashoboye agasiga uru rukiko rumaze imyaka 20 rushinzwe, rugeze ku rundi rwego mu butabera.

Ati “Nizeye ko uru rukiko uko narusanze atari ko nzarusiga, naba narataye igihe ndamutse ndusize uko narusanze.”

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rwagiyeho mu 2001 ariko urubanza rwa mbere rwaciwe mu 2005. Perezida w’Urukiko agira manda y’imyaka irindwi.

Abenegihugu barugana ni abafite ibibazo bishingiye ku kutubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu n’ibindi.

Kuri ubu hashyizweho uburyo bashobora gutanga ibirego bakakirwa batavuye mu bihugu byabo; ni ukuvuga ko banyura mu Rukiko rw’Ikirenga.

Perezida w'Urukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Kayobera Nestor, yasobanuye ko ibyemezo bifatwa n'uru rukiko bishyirwa mu bikorwa n'ibihugu by'ibinyamuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .