Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, yabigarutseho mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi biciwe mu yahoze ari Su-perefegitura ya Birambo (ubu ni mu Murenge wa Gashari mu Karere ka Karongi).
Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu gihe cya Jenoside Abatutsi bo muri Birambo baratwikiwe, imitungo yabo irasahurwa, inka zibwa n’Interahamwe mu cyiswe umusangiro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yavuze ko muri icyo gikorwa cyiswe ‘umusangiro’, Interahamwe zafataga inka z’Abatutsi zikazibaga zikazirya ntizigire umututsi ziha ku nyama.
Mu rugendo rwo kongera kubaka igihugu, Inkiko Gacaca ni kimwe mu bisubizo Leta y’u Rwanda yishatsemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imaze kubona ko umubare w’imanza z’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ziciwe binyuze mu buryo bw’inkiko zisanzwe bishobora kuzafata imyaka 200.
Imanza zigera ku bihumbi 130 mu gihugu hose zaciwe mu myaka itandatu, kuva mu 2007 kugera mu 2012.
Nubwo hashize imyaka irenga 11, Inkiko Gacaca zisoje imirimo yazo, kugeza ubu hari imanza zaciwe n’izo nkiko zitararangizwa ngo abahemukiwe muri Jenoside babonye ubutabera bwuzuye.
Mu Karere ka Karongi, imanza za Gacaca zari zikeneye kurangizwa mu 2012 zari ibihumbi 24, uko zagiye zirangizwa umubare wazo wagiye ugabanuka ugera ku manza 3 569 mu 2019 no ku manza 417 mu 2023, no ku manza 55 mu 2024.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, avuga ko hashyizweho Komisiyo ishinzwe kurangiza izi manza, ikaba ari komisiyo ihuriweho n’inzego zitandukanye.
Ati “Hasigaye imanza 55 mu bihumbi 24. Ni intambwe ishimishije kuri twebwe nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’izisigaye nta shiti zizarangira”.
Ngarambe avuga ko inkiko Gacaca ari ubutabera bwunga, agashimangira ko mu gihe izi manza zose zizaba zimaze kurangizwa, ari intambwe ishimishije izaba itewe mu kongera kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Mu manza zisigaye zitararangizwa harimo izo ababuranyi bitabye Imana n’abagiye mu mahanga. Akarere ka Karongi kavuga ko kari gukora ibishoboka byose ku buryo izi manza zirangira vuba bishoboka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!