Karasira wari ufite gahunda yo kwiregura ku byaha aregwa iminsi ibiri yikurikiranya, yagarutse mu rukiko ku wa 13 Gashyantare 2025 na bwo intero ari uguhakana ibyaha byose.
Akurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we.
Muri byo, ibyiganje bikekwa ko yakoze yifashishije ikoranabuhanga, ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.
Ku cyaha cyo guha ishingiro Jenoside, uregwa yanenze Ubushinjacyaha ko ngo bwafashe ijambo rimwe mu kiganiro kirekire, bukaba ari ryo bwita icyaha.
Abunganira Karasira bagaragaje ko ibimenyetso Ubushinjacyaha butanga bidakurikije amategeko, ndetse amashusho yakuwe ku muyoboro wa YouTube ngo yahawe ibisobanuro mu buryo uruhande rw’uregwa rutemera.
Me Bikotwa Bruce wunganira Karasira ati “Ibyavuzwe n’ubushinjacyaha dusanga bitandukanye n’uko amashusho abigaragaza. Twumva ko uko bivuzwe mu mashusho Ubushinjacyaha bugomba kubizana n’ibimenyetso nk’uko byavuzwe n’uregwa.”
Karasira ahakana ko atigeze aha ishingiro Jenoside kuko ngo kubikora byaba bivuze ko ayishyigikiye kandi na we yaramutwaye abe.
Yakomeje ashimangira ko ibyo yabaga avuga mu biganiro bitandakanye haba kuri Umurabyo Online TV n’Umubavu TV, yasubiragamo ibyavuzwe n’abandi haba mu nyandiko n’ahandi, kandi ko bo batabihaniwe.
Yavuze ko mu byo yavuze hari ibyanditse mu bitabo bitandukanye birimo icyiswe ‘Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bimwe mu Rwanda’ ndetse n’icyanditswe na Romeo Dallaire, yise ‘J’ai serré la main du diable’.
Ati “Ku ipaji ya 487 y’igitabo cya Dallaire, ku gika cya kabiri, haragira hati ‘uko PFR yagendaga itsinda urugamba, ahabezanguni b’Abahutu byabasunikiraga kurushaho gukaza umurego mu kwica Abatutsi mu buryo bwa kinyamaswa.”
Yongeyeho ko hari na byinshi avuga bishingiye ku mateka ye bwite kuko ngo Jenoside yabaye afite imyaka 17.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko butishimiye ibyo Karasira yakoraga mu rukiko byo gusoma mu bitabo bitandukanye, ibyo babona nko kunaniza abantu mu rukiko.
Ati "Karasira ari gusoma cyane ibitabo bitandukanye bigaragara ko atateguye. Dore n’abunganizi be bamukurikiye nk’abanyeshuri na bo batumva ibivugwa."
Me Bikotwa yahise ahaguruka bwangu, asaba ijambo maze yikoma Ubushinjacyaha ko buri kubateranya n’umukiliya.
Ati "Ntabwo ubushinjacyaha bukwiye kudufata nk’abanyeshuri imbere y’umukiliya wacu, ibi ni ukuduteranya n’umukiliya. Ibyo ari gusoma mu bitabo twabiganiriyeho, ni ibigamije kwisobanura, nadusabe imbabazi kuko ibi adukoreye si ubunyamwuga."
Perezida w’iburanisha yabaye nk’uwunga impande zombi, maze asaba ko Ubushinjacyaha bwisegura kandi bigenda uko, buvuga ko icyabiteye ari uko Karasira ari gutwara umwanya munini mu rukiko, kandi ibyo avuga, ibyinshi byakagiye mu myanzuro ye imushinjura.
Me Bikotwa yahise asubiza Ubushinjacyaha ko kuba umuburanyi yafata umwanya munini yisobanura atari ikibazo, avuga ko kutawumwemerera ari byo byaba ari bibi cyane.
Ku cyaha icyo gukurura amacakubiri muri rubanda na cyo Karasira yagihakanye, abamwunganira bavuga ko ntaho umukiliya wabo yumvikanye abikora.
Karasira yavuze ko ubushinjacyaha bumuhimbira ko ngo yavuze ngo "Umugabekazi Kanjogera yahagurukiraga ku mpinja z’Abahutu, ndetse ngo impunzi z’Abatutsi zo mu 1959, zahunze kubera kwanga kwambarira incocero aho bambariye inkindi”, agasaba ko yagihanagurwaho.
Umucamanza yahise amubaza ati "Kandi ubushinjacyaha bufite video yo ku wa 15 Gicurasi 2021, cyangwa ntimwiteguye kuburana?"
Gusa umucamanza yageze aho avuga ko na we yabonye kuri icyo cyaha hatarimo ibimenyetso bigaragara.
Me Bikotwa yahise asaba ijambo avuga aseka ati" Nyakubahwa, ibi bisa na rwa rubanza rwa Bushombe na Kankwanzi!"
Umucamanza ati “urwo rumeze rute?” Me Bikotwa ati “Ni ibintu by’ikinamico."
Iburanisha ryasubitswe Karasira atireguye ku byaha byose aregwa kuko hari ibyo atabashije kuganiraho n’abamwunganira mu mategeko bitewe n’uko umwanya wo gukoresha mudasobwa aho afungiye ku igororero rya Nyarugenge wabaye muto.
Byari biteganyijwe ko iburanisha rizakomeza ku wa 24 Gashyantare 2025 ariko urubanza rwimuriwe ku wa 2 Mata 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!