Ni icyemezo cyafashwe ku wa 05 Ugushyingo 2024, nyuma y’aho Karasira yongeye kugaragaza imbogamizi ze mu kuburana atunganiwe kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura abamwunganira kuko imitungo ye irimo amafaranga yafatiriwe n’ubushinjacyaha.
Karasira yari yarahawe amezi abiri ngo ashake umwunganira, ariko yose yashize ntawe arabona, mu gihe abo yahoranye bari barikuye mu rubanza.
Inkomoko y’ifatirwa ry’imitungo ya Karasira ituruka ku kuba mu byaha aregwa harimo n’icyo kudasobanura inkomoko y’umutungo we, ibyatumye ubushinjacyaha busaba ko wafatirwa.
Kuri iyi nshuro, ubushinjacyaha bwabaye nk’ubudohora bwemerera urukiko ko kugira ngo ubutabera burusheho gutangwa, icyifuzo cya Karasira cyakubahirizwa hakarebwa amafaranga akurwa ku mutungo we azishyurwa abamwunganira, bityo uregwa akabasha kuburana yunganiwe.
Ubushinjacyaha bwavuze ko n’ubwo amafaranga ya Karasira yafatiriwe hashingiwe ku byaha akurikiranweho birimo no kudasobanura umutungo we, ariko kandi harebwa ahaturuka ubushobozi hose kugira ngo yunganirwe, bityo urubanza ruburanishwe rurangire.
Nyuma y’ubushishozi bw’urukiko, rwemeje ko Karasira yakongera kuburana yunganiwe hanakurikije nk’amategeko abiteganya, bityo ko amafaranga yafatiriwe n’ubushinjacyaha hagomba kuvaho azahembwa abunganizi ba Karasira.
Iburanisha ryasubitswe hatumviswe imyiregurire ya Karasira nk’uko byateganywaga, bityo urubanza ruzasubukurwa ku wa 23 Ukuboza 2024, Karasira yiregura ku byo ashinjwa.
Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’umuhanzi, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, muri Gicurasi 2021.
Akurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we.
Muri byo, ibyiganje bikekwa ko yakoze yifashishije ikoranabuhanga, ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!