Ni inkuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 19 Gashyantare 2025, mu masaha ya Saa Yine z’ijoro. Bivugwa ko uyu mugabo yishe uyu mugore we akamuta hafi y’umugezi.
Ubwo Maniragaba yageraga mu rugo, ngo abana be bamubajije aho umubyeyi wabo ari, maze abasubizanya umujinya mwinshi ko atahazi.
Ngo abana bahise bagira amakenga, bituma batangira gushakisha, birangira babonye nyina hafi y’umugezi yapfuye, iruhande rwe hari isuka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro by’i Rukoma.
Ati “Nibyo koko, Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica umugore we akoresheje isuka. Ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanye gusuzumwa, naho ukekwa yafashwe, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.”
SP Habiyaremye yakomeje asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ajyanye n’imiryango bazi ko yaba ifitanye amakimbirane kugira ngo hakumirwe ingaruka zishobora guterwa na yo harimo n’ubwicanyi nk’ubu.
Yongeye kuburira utekereza gukora icyaha wese, amusaha kubireka kuko uzabigeregeza ntaho ashobora kwihisha ngo bikunda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!