00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isomwa ry’urubanza rwa Sempoma Félix na bagenzi ryasubitswe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 November 2024 saa 10:09
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse isomwa ry’icyemezo cy’urukiko ku rubanza ruregwamo Umutoza wungirije w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare, Sempoma Félix n’abarimo Munyankindi Bénoît, Nyirahabimana Claudette na Murenzi Emmanuel.

Rwatangaje ko rusubitse isomwa ry’icyo cyemezo kubera ko umucamanza waruburanishije yagize akazi kenshi.

Umucamanza yagaragaje ko hari izindi manza akiri kwandika bityo ko atabashije gusoza urwo rubanza.

Isomwa ry’icyemezo cyarwo ryahise ryimurirwa ku wa 26 Ugushyingo 2024 saa kumi.

Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo guhimba no guhindura inyandiko n’ubufatanyacyaka muri cyo.

Bose bakurikiranwa bari hanze bakaba baraburanishijwe mu mizi, aho bahakanye ibyo baregwa.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha byakozwe bishingiye ku myirondoro ya Nyirahabimana wagiye akoresha amazina atandukanye mu marushanwa yitabiraga nk’umukinnyi wa Benediction Cycling Team.

Uwunganira Nyirahabimana yavuze ko kugira ngo akoreshe amazina ya Nyirarukundo byaturutse ku kwibeshya kuko ari izina yakoreshaga kera akiri muto, ari na ryo yahamagarwa mu bice by’iwabo.

Icyo gihe byatumye ayo mazina ari yo akoresha ku cyemezo yabatirijweho kandi ibyo bikaba byarakozwe atarinjira mu mukino w’amagare no mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).

Abaregwa baburanye bahakana ibyo bakurikiranyweho, basaba ko bagirwa abere.

Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko kubamya ibyaha rukabahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Ku rundi ruhande ariko Sempoma na Munyankindi na bo basabye ko igihe icyaha kitabahama, bakwishyurirwa uwababuraniye ndetse bagahabwa n’indishyi zingana na miliyoni 2 Frw kuri buri muntu.

Sempoma Felix yahakanye ibyo aregwa asaba kugirwa umwere no guhabwa indishyi z'akababaro
Munyankindi Benoit na we yateye utwatsi ibyo aregwa
Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko kubamya ibyaha rukabahanisha igihano cy'igifungo cy'imyaka irindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .