Kuri uyu wa Mbere nibwo hagombaga gusomwa icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire ku bihano Urukiko rukuru rwahaye abaregwa uko ari 21, muri Nzeri 2021.
Bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, byishe abaturage, bitwika imodoka ndetse bisahura imitungo mu myaka ya 2018/2019.
Abaregwa bari bategereje isomwa ry’urubanza mu buryo bw’ikoranabuhanga bari kuri gereza, mu gihe mu rukiko harimo abacamanza, Ubushinjacyaha n’umwavoka umwe.
Rusesabagina utarigeze yitabira iburanisha ry’uru rubanza mu bujurire, ntabwo yari kumwe n’abandi n’uyu munsi.
Gusa Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire Rukundakuvuga François Regis yahise atangaza ko isomwa ry’urubanza ryimuwe.
Ati "Uru rubanza ariko ntirushoboye gusomwa uyu munsi kuko igihe cy’iminsi 30 cyo kurwandika urukiko rwari rwihaye hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo ya 138, cyabaye gito ugereranyije n’ubunini bwa dosiye ndetse n’umubare munini w’abaregwa n’abageregera indishyi."
Yavuze ko isomwa ry’uru rubanza "ryimuriwe ku itariki ya 4 Mata 2022, saa tatu za mu gitondo."
Mu byo Ubushinjacyaha bwajuririye harimo ko Rusesabagina wari umuyobozi wa MRCD yakongererwa igihano, kikava ku myaka 25 yakatiwe, agafungwa burundu.
Nsabimana ’Sankara’ wari umuvugizi wa FLN we yasabiwe gufungwa imyaka 25, aho kuba 20 yahawe n’Urukiko rukuru.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!