00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isomwa ry’urubanza rwa Mugimba ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ryasubitswe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 November 2024 saa 02:59
Yasuwe :

Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse isomwa ry’urubanza ruregwamo Mugimba Jean Baptiste, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya CDR, wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mugimba Jean Baptiste yahamijwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, gucura umugambi wo gukora Jenoside no kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yahise ajuririra icyo gihano asaba ko yagirwa umwere, biturutse ku kuba ngo urukiko rwarashingiye ku buhamya avuga ko ari ibinyoma.

Ubushinjacyaha nabwo bwahise bujurira bugaragaza ko bwari bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu ariko ahanishwa imyaka 25 kandi nta mpamvu rwagaragaje yashingiweho.

Bwagaragaje ko bwajuriye kubera umwe uri mu batangabuhamya wari watanze amakuru ku nama yabereye mu rugo rwa Mugimba, ku wa 8 Mata 1994 akavuga abari bayirimo, ibyayivugiwemo n’imyanzuro yafashwe nyamara yagera mu rukiko akivuguruza.

Bwavuze ko nubwo mu rukiko yavuze ko ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yashyizweho iterabwoba byatumye atanga amwe mu makuru atari ukuri nyamara nta bimenyetso abitangira.

Ubushinjacyaha bwasabiye Mugimba guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kubera uburemere bw’icyaha no kuba yari Umunyamabanga Mukuru wa CDR uhamagaza inama igafatirwamo ibyemezo bituma abantu bicwa, ikanatangirwamo imbunda ari ibintu biremereye mu gihe we yasabye kugirwa umwere.

Icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire cyagombaga gusomwa kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2024 ariko kirasubikwa kubera ko abacamanza batarasoza kurwandika.

Isomwa ryacyo ryahise ryimurirwa ku wa 20 Ukuboza 2024.

Urukiko rw'Ubujurire rwasubitse isomwa ry'urubanza ruregwamo Mugimba Jean Baptiste wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .