Ibaruwa yemeza igurwa ry’uwo mutungo IGIHE ifitiye kopi igaragaza ko waguzwe n’Ikigo cya Sun Belt Textiles Rwanda Ltd, nyuma yo gutanga miliyari imwe na miliyoni zirenga 116,8 Frw.
Rigaragaza ko uwo mutungo waguzwe ku wa 26 Mata 2024, umunsi byari Biteganyijwe ko aribwo iyo cyamunara aribwo izarangira.
Umuhesha w’Inkiko yagaragaje ko cyamunara yari ibaye ku nshuro ya mbere ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo cy’urukiko ku rubanza rwaciwe tariki ya 29 Ugushyingo 2021 hagamijwe kwishyura umwenda Premier Tabacco Company PTC Ltd ifitiye Equity Bank Rwanda Plc (yaguze Cogebanque Ltd) ari nayo yatsinze urubanza.
Ibaruwa y’umuhesha w’inkiko igira iti “Nejejwe no kubamenyesha ko ari mwebwe mwatsindiye cyamunara mutanze igiciro kingana na 1.116.890. 000 Frw, bityo nk’uko iteka ribiteganya mukaba mugomba kuba mwishyuye ayo mafaranga mu gihe cy’amasaha 72 abarwa muhereye igihe mwamenyesherejweho ko ari mwe mwatsindiye cyamunara.”
Ubwo uyu mutungo washyirwaga muri cyamunara Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Habimana yari yagaragaje ko ufite agaciro ka miliyali imwe na 443,9 Frw.
Bivugwa ko umuryango wa Rwigara wamaze gutanga ikirego cyo guhagarikisha iyo cyamunara nubwo Me Habimana Vedatse yamaze kugaragariza urukiko ko yarangiye.
Biteganyijwe ko iburanisha ry’urwo rubanza rizaba ku wa 2 Gicurasi 2024, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Iki cyemezo cya cyamunara gishingiye ku mwenda iyahoze ari Cogebanque iberewemo n’umuryango wa Rwigara ariko wo ukabitera utwatsi.
Iyo banki yavugaga ko mu 2014, uruganda rw’itabi rwa Premier Tobacco Company Ltd (PTC) rwa Rwigara rwatse inguzanyo muri yo ruza gusigaramo umwenda ungana na miliyoni zisaga 349 Frw.
Inkuru bifitanye isano: https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyubako-y-umuryango-wa-rwigara-igiye-gutezwa-cyamunara
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!