Ni umwanzuro wafashwe muri Mata uyu mwaka, nyuma y’ikirego FADA yatanze igaragaza imbogamizi ku ngingo ya 143 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha.
Abarega bavuze ko iyo ngingo inyuranyije n’Itegeko Nshinga riteganya ubudahungabanywa bw’umuntu ndetse no kureshya imbere y’amategeko.
FADA yabwiye urukiko ko ingingo ihana ibiterasoni, ikoreshwa hakurikiranwa abagore n’abakobwa ariko byakorwa n’abagabo ntikoreshwe.
Umwanzuro w’urukiko waje uvuga ko ikirego nta shingiro gifite, kubera ko abarega batagaragaje ibimenyetso by’abagabo baba barakoze ibiterasoni ntibakurikiranwe ndetse no kuba ingingo y’itegeko ubwayo ntaho igaragaza ko abagomba gukurikiranwa ari abagore n’abakobwa gusa, bivuze ko ireba buri wese, ahubwo ikibazo cyareberwa mu ishyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango FADA, Hassna Uwingabe Murenzi, yabwiye IGIHE ko nubwo ikirego cyagaragajwe ko nta shingiro gifite, bakomeje ubuvugizi kugira ngo iyo ngingo ijyanye n’ibiterasoni ivugururwe.
Ati “Ubuvugizi bwo burakomeza, ahubwo turi kwiga ikizakurikiraho. Turi gukusanya amakuru kugira ngo noneho tube dufite ibimenyetso by’uburyo iri tegeko rikomeje kubangamira abaturage.”
Mu rukiko, abatanze ikirego bagaragaje ko guhanira umuntu kwambara umwenda ubonerana, umwenda mugufi cyangwa se umwegereye, bihungabanya ubudahungabanywa bwe n’uburenganzira busesuye bwo kwisanzura ku mubiri we.
Bakomeza bavuga ko uretse kuba iri tegeko rihutaza umuntu bitewe n’uko riteganya ko gukora ibiterasoni mu ruhame ari icyaha, ritigeze rinateganya ibisobanuro by’icyo ibiterasoni n’urukozasoni ari cyo kandi iryo jambo ridasobanutse neza.
Bavuze ko ibi bituma ibikorwa bimwe bifatwa nk’ibiterasoni kuri bamwe ariko ntibifatwe gutyo ku bandi, hakabaho gushidikanya mu ikurikirana ry’icyo cyaha no kutubahiriza uburenganzira bwo kutavogerwa k’umuntu.
Hatanzwe urugero rw’uwitwa Mugabekazi Liliane wigeze kugaragara mu gitaramo yambaye umwenda ubonerana, ndetse akaza kugezwa mu nkiko ashinjwa kwambara ibiterasoni.
Bavuga ko ibyo biteye inkeke kubera ko, bitewe n’imyumvire y’ugena icyo ibiterasoni ari cyo, umuntu umwe ashobora gukurikiranwa undi ntakurikiranwe, bikaba byazamo amarangamutima.
Bakomeza bavuga ko gufata ibiterasoni nk’icyaha bigira ingaruka zikomeye mu gutuma umuntu ashobora gutinya kwigaragaza mu bwisanzure, kubera kugira ubwoba bwo gufatwa azira ko umwambaro we ubonerana, cyangwa ugarukiye ahantu runaka mu burebure.
Uwunganira Leta mu rubanza yavuze ko uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu bugira aho butangirira n’aho bugarukira, ko butagomba kubangamira abandi cyangwa kunyuranya n’uburere n’umuco biranga abanyarwanda.
Yongeyeho kuvuga ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kwambara ubusa cyangwa kwambara imyambaro igaragaza ubwambure mu ruhame ku buryo bibangamira uburenganzira n’ubwisanzure bw’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!